Ibigo by’indege mu isura nshya y’ubucuruzi: Singapore Airlines yatangiye gukoresha indege nka restaurants

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 Ukwakira 2020 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo guhangana n’ibihombo ikomeje guhura nabyo, no gushaka uburyo yakomeza gucuruza muri ibi bihe bya Covid-19, Sosiyete itwara abantu n’ibintu mu ndege ya Singapore Airlines kuri ubu yashyizeho uburyo ababishaka bashobora kwishyura bagafatira amafunguro mu ndege zabo ariko zitavuye aho ziri.

Ni uburyo bushya bw’ubucuruzi iyi Sosiyete iherutse gutangira nyuma yo kugerageza ubundi bwuzwi nka ‘Flights to nowhere’ aho abantu bagura amatike y’indege zikabatembereza ahantu nyaburanga hatandukanye ariko bikarangira zigarutse ku kibuga cy’indege zahagurukiyeho.

Muri ubu buryo bushya bwo gukoresha indege zayo nka restaurants, abifuza gufatiramo bishyura amafaranga ashobora no kugera kuri 496$ bitewe n’aho bicaye ndetse n’ubwoko bw’amafunguro bafashe. Abari gufatira amafunguro muri iyi ndege bazajya berekwa na filime zigezweho nk’uko bisanzwe bigenda muri restaurants zikomeye.

Singapore Airlines, kuri ubu ifite gahunda ko muri iyi serivisi nshya izajya ikoreshamo indege zayo ebyiri zo mu bwoko bwa Airbus A380, ariko zikakira kimwe cya kabiri cy’umubare w’abo zisanzwe zakira kugira ngo hubahirizwe amabwiriza yo guhana intera.

Iki kigo cy’indege ni kimwe mu byahuye n’ibihombo bikabije kubera Covid-19, kubera ibi kikaba giherutse gutangaza ko giteganya kugabanya abakozi bacyo bagera kuri 4,300 bangana na 20% by’abakozi bose.

Si Singapore Airlines yonyine yinjiye mu bucuruzi bushya kuko n’ibindi bigo by’indege birimo EVA Air na Qantas Airline byatangiye guca undi muvuno bitangiza ubu bwoko bushya bw’ingendo buzwi nka ‘Flights to nowhere’.

Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingendo zo mu Kirere (IATA) giherutse kuburira ibigo by’indege ko icyorezo cya Covi-19 gishobora kuzabisiga habi bigatuma abakozi babyo Babura akazi. IATA yavuze ko kandi muri uyu mwaka wa 2020 ingendo z’indege zizagabanuka ku kigero cya 66% ugereranyije n’umwaka wa 2019.

Singapore Airlines yatangiye gukoresha indege zayo mu buryo bwa Restaurants aho abantu bashobora gufatira amafunguro ariko zitagurutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .