Indonesia: Abinangiye kwambara agapfukamunwa bari guhanishwa gucukura imva

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 18 Nzeri 2020 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Inzego z’ubuyobozi muri Indonesia ziri guhanisha amatsinda y’abantu banze kwambara agapfukamunwa ibihano birimo kubaryamishwa mu masanduku rubanda rukabajora ndetse no kubacukurisha imva zishyingurwamo abahitanwe n’iki cyorezo.

Mu busanzwe muri iki gihugu kwambara agapfukamunwa ni itegeko gusa hari amatsinda y’abantu binangiye bavuga ko badakozwa ibyo ku kambara no guhana intera.

Mu rwego rwo guhangana nabo inzego z’ubuyobozi zashyizeho ibi bihano zivuga ko ahanini bigamije kubumvisha uburemere bw’iki cyorezo bityo nabo bakumva ko bakwiye gutanga umusanzu wabo mu kwirinda no kurinda abandi.

Hamwe mu hagaragaye hatangirwa ibihano nk’ibi ni mu karere ka Cerme aho hagaragaye abagabo n’abana bahanishijwe igihano cyo gucukura imva zishyingurwamo abahitanwe na Covid-19.

Ku wa 3 Nzeri ibihano nk’ibi byatanzwe kandi mu murwa mukuru w’iki gihugu Jakarta aho abantu basanzwe batambaye agapfukamunwa bahawe igihano ryo kuryamishwa mu masanduku ari nako ibitazangamakuru bibafotora ndetse n’abaturage babaha urw’amenyo.

Ubwoko bw’ibi bihano bwagenwe muri Nyakanga ubwo hashyirwagaho itegeko ryo kwambara agapfukamunwa. Ku muntu udashaka gukora ibihano nk’ibi acibwa 10$ ariko kubera ubushobozi buke abenshi bahitamo kubikora.

Umubare w’abamaze kwandura Covid-19 muri iki gihugu urenga ibihumbi 230 mu gihe abo imaze guhitana bagera mu bihumbi icyenda.

Kimwe mu bihano bihabwa abanze kwambara agapfukamunwa muri Indonesia ni ukukakwambika ubundi ukaryamishwa mu isanduku
Abafashwe batambaye agapfukamunwa bategekwa gucukura imva

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .