Kunywa itabi umuntu amaze kurya ni bibi cyane ku buzima

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ukwakira 2020 saa 11:01
Yasuwe :
0 0

Inzobere zagaragaje ko kunywa itabi mu gihe umuntu amaze kurya, ari bibi cyane ku buzima kuko umwotsi waryo ujya mu gifu.

Ikinyamakuru Grazia, cyatangaje ko ubushakashatsi butandukanye bwagiye bwerekana ko kunywa itabi umuntu amaze kurya, n’iyo yaba isigara imwe bingana no kunywa amasigara menshi.

Mu gihe umuntu anyweye itabi amaze kurya, ngo uburozi buribamo bwitwa Nicotine buhita bujya mu gifu, bukivanga n’umwuka mwiza wa oxygène uba mu maraso.

Inzobere mu bijyanye no kubaga abarwayi, Dr Veyrie yavuze ko ubwo burozi iyo bugeze mu gifu, bunivanga n’ibindi binyabutabire bikomeye bibonekamo birimo alcool , ikawa n’ibiryo.

Mu gihe bikozwe kenshi, bishobora gutera umuntu indwara zo mu gifu zishobora no kugera kuri kanseri y’igifu.

Inzobere zivuga ko ari byiza kubanza gutegereza nibura isaha n’igice umuntu amaze kurya, akabona kunywa itabi. Ibyiza ariko, ni ukureka itabi burundu kuko no mu bisanzwe rigira ingaruka mbi ku buzima.

Kunywa itabi umuntu amaze kurya inzobere zagaragaje ko ari bibi ku buzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .