Malawi: Abadepite banze inkunga y’udukingirizo bahawe

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 1 Ukwakira 2020 saa 02:38
Yasuwe :
0 0

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bo muri Malawi banze inkunga y’udukingirizo turenga 200.000 bahawe n’ikigo Aids Health Foundation (AHF), gikora ibijyanye no kurwanya icyorezo cya Sida no gufasha abo cyagizeho ingaruka.

Utu dukingirizo twagombaga gushyirwa mu bwiherero bwo mu ngoro y’inteko ishinga amategeko, tukajya dukoreshwa n’abayikoreramo kimwe n’abayigana, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi mu Nteko ushinzwe ubuzima, Maggie Chinsinga.

Ikinyamakuru Nation cyo muri Malawi giheruka gutangaza ko Chinsinga yavuze ko inteko ishinga amategeko isohora nibura udukingirizo 10.000 mu kwezi ndetse rimwe na rimwe tukabura, ibintu byababaje abadepite bakavuga ko ari ukubasebya.

Richard Chimwendo Banda ukuriye abo mu ishyaka rifite ubwiganze mu nteko, yavuze ko abadepite badakeneye inkunga nk’iyi, kuko bashoboye kwigurira udukingirizo mu gihe badukeneye.

Yakomeje avuga ko ikinyamakuru cyanditse inkuru ivuga ko abadepite bakoresha udukingirizo twinshi yyangije isura yabo.

Yagize ati "Twakomerekejwe cyane n’iriya nkuru, nubwo abantu babiseka nk’aho bidakomeye ariko bigaragaza kutagira ubunyangamugayo."

Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Madaliotso Kazombo, yavuze ko iyo nkunga itari igenewe abagize iyi nteko gusa, ahubwo n’abafatanyabikorwa babo barimo n’abanyamakuru.

Yasabye ko yasubizwa abayitanze, ndetse umunyamakuru wanditse ayo makuru ko babuze udukingirizo na we agasaba imbabazi.

Abadepite bo muri Malawi banze inkunga y'udukingirizo bahawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .