Sobanukirwa n’ibihe bya nyuma abarwayi n’abakuze banyuramo mbere gato yo gupfa

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 9 Nzeri 2019 saa 05:45
Yasuwe :
0 0

Abantu bakuze n’abarwayi babanza kunyura mu nzira itegura urupfu mbere y’uko ubwarwo ruza, bitandukanye n’abicwa n’impanuka kuko biza nta giteguza ndetse iyi nzira ikagira umwihariko kuri buri muntu kuko hari abo yihuta n’abo bigenda gake gake kugeza bashizemo umwuka.

Nubwo ntawe upfa kumenya umunsi urupfu ruzazira, ku bantu bakuze n’abamaze igihe barwaye hari bimwe mu bimenyetso bagaragaza mu minsi ya nyuma by’uko bari hafi kwitaba Imana ndetse bikagenda bigena igihe bagezemo.

Ibimenyetso bibaranga muri uru rugendo ruganisha ku rupfu bigenda bitandukana bitewe n’igihe nibura kuva ku mezi kugera ku munsi n’amasaha.

Hagati y’ukwezi kumwe n’amezi atatu mbere y’uko umuntu yitaba Imana, arangwa no kwiyongera kw’ibitotsi n’igihe aryama, uku kuryama cyane guterwa n’uko ubushobozi karemano bwo kuba umubiri wahindura ibyo umuntu yariye cyangwa yanyoye bikavamo imbaraga (metabolism) buba bwacitse intege, bigatera umuntu gusinzira cyane.

Muri iki gihe kandi umuntu arangwa no kudashaka kurya no kunywa kuko iyo umuntu yegereye urupfu umubiri we ntuba ugikora nk’uko bisanzwe bigatuma n’imbaraga ukenera biturutse mu byo yariye ziba nke bityo umuntu ntagire ubushake bwo kurya no kunywa.

Gushyikirana n’abantu nabyo biragabanuka, niba yari asanzwe ari umuntu usahinda ndetse agakunda kuganira n’abandi biragabanuka agafata umwanya wo kwitekerezaho.

Iyo bivuye muri aya mezi hagati y’icyumweru kimwe na bibiri mbere y’uko umuntu yitaba Imana, ashobora gutangira kumva no kubona ibidahari, kuvuga ibiterekeranye, umubiri we ugatangira gukonja.

Iyo habura iminsi micye cyangwa amasaha make, abantu benshi bakunda gutungurwa no kubona umurwayi utari ufite imbaraga zigarutse ndetse akaba yabyuka agasaba n’ibyo kurya akongera akaganira nk’uko byari bisanzwe. Iyo babonye uku kugarura imbaraga abantu benshi bumva ko akize ndetse arokotse urupfu nyamara siko biri kuko ahubwo aba ari kurushaho kurwegera.

Izi mbaraga ntizitinda kuko iyo haciyeho umunsi cyangwa amasaha make arongera akaremba, guhumeka bigatangira kwanga, umutima ukarekera gutera mu buryo bwumvikana, umubiri ugakonja kurushaho, inzara zikaba move cyagwa ubururu, amaso akaguma afunguye ariko ntacyo abona, muri iki gihe umuntu ntaba areba abamuri iruhande ariko aba agifite ubushobozi bwo kumva, iki gihe akigumamo kugeza apfuye.

Umuntu ugeze mu zabukuru iyo agiye gupfa hari ibimenyetso agaragaza (Foto/Internet)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .