Somalia: Yakuwe ku mwanya wa Minisitiri agizwe Ambasaderi arabyanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ugushyingo 2020 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Ntibisanzwe ko umuyobozi mu gihugu runaka asimbuzwa ku mwanya yari afite akanga undi ahawe, nubwo ibi bitamenyerewe ni byo uwari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Somalia, Ahmed Isse Awad yakoze kuko yirukanwe kuri uyu mwanya agirwa Ambasaderi we aza gutangaza ko atabishaka.

Minisitiri w’Intebe wa Somalia ku wa 19 Ugushyingo ni bwo yasohoye itangazo rihagarika Ahmed Isse Awad ku mwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse ahita amusimbuza Mohamed Abdirizak Mohamud Abubakar.

Ahmed Isse Awad wari wahagaritswe kuri uyu mwanya yahise ahabwa kuba Ambasaderi gusa na we abinyujije kuri Twitter avuga ko uyu mwanya atawushaka.

Yagize ati “ Ubu siniteguye kujya mu mwanya nka Ambasaderi cyangwa undi uwo ari wo wose.”

Kugeza ubu ibiro bya Minisitiri w’Intebe muri iki gihugu ntibiratangaza impamvu byafashe umwanzuro wo guhagarika Minisitiri Ahmed Isse cyangwa ngo bigire icyo bivuga kuri uku kwanga inshingano yari yahawe

Ahmed Isse Awad yanze kuba Ambasaderi nyuma yo gusimbuzwa k'ukuba Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .