Twitter yafatwaga nk’urubuga rw’abanyapolitiki iharawe n’urubyiruko

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 8 Ukwakira 2020 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Rumwe mu mbuga nkoranyambaga zikunzwe cyane n’urubyiruko muri iyi minsi ni Twitter, nubwo mu minsi yashize bamwe batatinyaga kuvuga ko ari urw’abanyapolitiki bashingiye ku kuba benshi mu bakomeye ari rwo bakunze gukoresha.

Ni imyumvire itangiye gukendera kuko ubu usanga urubyiruko ruri kwisanzura kuri uru rubuga, kimwe n’uko rwisanzura ku zindi nka Snapchat na Instagram.

Mu Isi ya none ikataje mu iterambere ryimakaje ikoranabuhanga, imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu bisigaye bitwara umwanya munini ku bantu b’ingeri zitandukanye.

Ibi bibaho bitewe ahanini n’uko zigira imimaro itandukanye irimo inyigisho, ubwumvane butaziguye kandi bwihuta, gusangiza amakuru, gusangiza ibitekerezo, ndetse no kwidagadura binyuze mu mashusho n’ubutumwa bisekeje biba bihererekanywa hagati y’abantu ku giti cyabo, n’imbaga nyamwinshi yaziyobotse muri rusange.

Muri iyo mimaro inyuranye, usanga hari urubyiruko rukunda kwidagadura kurusha ibindi, bigatuma rwiyumvamo imbuga nkoranyambaga zirangwaho ibikorwa nk’ibyo cyane zirimo YouTube, Snapchat, TikTok n’izindi.

Hari abandi bazikoresha kenshi bagambiriye kuganira n’abandi cyangwa se kumenya amakuru agezweho aba acicikana hirya no hino, kimwe no kumenya ubuzima bw’ibyamamare. Ibi bituma bibanda ku gukoresha imbuga zirimo Facebook na Twitter.

Mu myaka nk’itanu ishize iyo waganiraga n’urubyiruko, benshi wasangaga bakoresha Facebook buri munsi ariko badakoresha Twitter, hakaba n’abatazi uko ikora.

Ibi bisa n’ibyahinduye isura, kuko muri iki gihe benshi mu rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga, iyo muganiriye bakubwira ko “umujene (jeune) udakoresha Twitter yasigaye inyuma.”

Mu kiganiro The #AskGaryVee Show gitegurwa n’umunyamakuru akaba n’umwanditsi wa The New York Times, Gary Vaynerchuck, aho cyibanda ku bibazo birimo ibijyanye n’imbuga nkoranyambaga, hagaragajwe ko urubyiruko rusigaye rwiyumvamo Twitter kurusha izindi mbuga nkoranyambaga.

Impamvu zagaragajwe zirimo kuba abakiri bato ubu barajwe ishinga no kumenya amakuru atandukanye n’ubuzima by’ibyamamare; bigatuma bahitamo kuyoboka Twitter kuko ari yo ibyamamare byinshi bicishaho ubuzima bwabyo.

Ibyo biza byiyongera ku kuba urwo rubuga ari rwo rukunze kurangwaho amakuru agezweho buri segonda mu nguni zose z’Isi kandi mu ngeri zinyuranye; ibitaboneka cyane kuri Facebook, SnapChat n’izindi nka Instagram.

Hari kandi kuba Twitter yemerera abayikoresha gukunda no gusangiza ubutumwa bw’undi, ndetse no kwandikirana ubutumwa bwihariye bitagombye ko baba basanzwe bakurikirana. Kuri Facebook imaze iminsi yihariye urubyiruko ntibikunda.

Twitter yemerera buri wese uyikoresha kubona ibyo undi yavuze cyangwa yanditse, bitandukanye n’izindi mbuga nkoranyambaga, aho usanga kenshi itumanaho riba hagati y’umuntu umwe n’undi.

Ibyo byatumye benshi ubu ari yo bacishaho ibitekerezo cyangwa ibibazo byabo ku bintu babona bitagenda neza, kuko baba bizeye ko ubutumwa bugera ku bo bureba vuba, ndetse ntibabwirengagize kuko buba bwabonywe n’imbaga, byarimba ikanabashyiraho igitutu.

Bikunda kugaragarira nko mu gihe hanengwa serivisi, umuyobozi, icyamamare cyangwa umuntu ku giti cye, aho usanga abantu bakomeye mu ngeri zinyuranye bagize icyo babivugaho kuko babibonye kandi bakaba bazi ko hari imbaga itegereje ibitekerezo byabo kuri iyo ngingo.

Ku zindi mbuga nka Facebook iyo umuntu asangije cyangwa agakunda nk’amashusho asekeje, biba bigoye gukurikirana ikiganiro cya buri wese ugendeye ku bitekerezo biri kuyatangwaho. Ibi ni ibintu byorohera abakoresha Twitter, ndetse bivugwa ko urubyiruko ruyikundira icyo.

Uru rubuga ngo abakiri bato banarukundira ko rwemerera abarukoresha kugera ku biganiro by’ingenzi bashaka vuba.

Kuba rubarizwaho ibitekerezo n’amashusho bisetsa bigafasha abarukoresha kwidagadura, ariko rukanabaho amakuru afitiye rubanda akamaro, ngo niho rukubitira izindi mbuga nkoranyambaga icy’umutwe, mu mboni z’urubyiruko.

Twitter isigaye ikoreshwa cyane n'urubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .