U Bufaransa: Bwa mbere habaye irushanwa ryo gusiganwa ku magare abantu bambaye ubusa

Yanditswe na Ishimwe Alain
Kuya 14 Nzeri 2020 saa 11:53
Yasuwe :
0 0

Bwa mbere mu mujyi wa Rennes uherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Bufaransa, kuri iki cyumweru habereye irushanwa ryo gusiganwa ku magare bambaye ubusa.

Iri rushanwa byari biteganyijwe ko rizabera no mu yindi mijyi nka Paris na Lyon ariko ku munota wa nyuma ntiryaba.

Ubusanzwe iri rushanwa rimenyerewe ahandi nko mu Bubiligi, Espagne, u Budage na Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Kuwa Gatandatu nibwo umujyi wa Rennes wemeye ko iri rushanwa rihabera ku bilometero 15, abaryitabiriye bakaba bari bambaye gusa isaha cyangwa ingofero irinda umutwe mu gihe umuntu yaba aguye gusa.

Michèle Charles-Dominé wo mu ihuriro ry’abashyigikira kwambara uko umuntu yavutse ari naryo ryateguye irushanwa, yagize ati “Twishimye, twasetse cyane, twagize ibihe byiza cyane bidasanzwe”.

Yakomeje avuga ko uyu mwaka iri rushanwa ryitabiriwe n’abantu 70 ariko atari benshi ku buryo bizera ko ku yindi nshuro bizaba byiza kurushaho kandi iri rushanwa rikaguka.

Ni ubwa mbere mu Bufaransa habaye irushanwa nk'iri ryo gutwara amagare abantu bambaye ubusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .