U Buhinde: Yakuwe mu gifu uburoso bw’amenyo nyuma yo kubumira yoza mu kanwa

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 29 Nzeri 2020 saa 02:02
Yasuwe :
0 0

Mu Buhinde haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 39 uherutse kumira uburoso bw’amenyo ubwo yozaga mu kanwa, ariko ku bw’amahirwe abaganga bakabumukura mu gifu butaramwangiriza.

Kuwa 15 Nzeri 2020, nibwo uyu murwayi utatangajwe amazina ye yari arimo koza amenyo maze amira uburoso bureshya na santimetero 19. Yahise yihutira ku ivuriro rimwegereye, maze na ryo rimwohereza ku bitaro bikuru byari mu bilometero birenga 100 uvuye aho.

Uyu mugabo ngo yabanje gusuzumwa kenshi harebwa niba uburoso budashobora kuba hari aho bwahagamye mu nzira ibijya mu gifu binyuramo ariko basanga atari ko biri. Ibi byatumye abaganga bemeza ko uburoso bwamaze kugera mu gifu ndetse ko agomba kubagwa bugakurwamo.

Metro ivuga ko ku wa 16 Nzeri 2020 byatwaye abaganga iminota 30 gusa ngo babe barangije gukura uburoso mu gifu cy’uyu mugabo.

Byakozwe mu masaha 24 nyuma yo kubumira kuko abaganga batinyaga ko bushobora no kumuhitana, n’ubwo nyir’ubwite we yavugaga ko ataribwa ariko yumva hari ukuntu atameze neza mu gice cyo hejuru y’inda.

Kuwa 21 Nzeri 2020, nibwo Ibitaro bya Bakin Pertin uyu murwayi yarimo byamusezereye kuko yagaragazaga ko yakize.

Uburoso bw'amenyo babumukuye mu nda nyuma yo kubumira ari kosa mu kanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .