U Burusiya: Uwari ushinzwe isuku ku murenge yatorewe kuba gitifu atsinze shebuja

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 3 Ukwakira 2020 saa 12:02
Yasuwe :
0 0

Marina Udgodskaya, w’imyaka 35 wari umaze imyaka itanu akora akazi ko gukora isuku ku biro by’umurenge, yatunguranye atsinda mu matora umuyobozi w’umurenge wari uriho.

Uyu mugore wo mu gace k’icyaro ka Povalikhino, yiyamamaje abisabwe na Nikolai Loktev wari usanzwe ayobora uwo murenge. Loktev yabikoze kuko yabonaga amatora agiye kuba ari we mukandida wenyine uhari. Ntabwo yatekerezaga ko Marina yamutsinda.

Amatora yarabaye, abaturage batora Marina ku bwinshi kuko yagize amajwi 62 %. Ni ibintu byatunguye Marina ndetse na Loktev.

Marina aganira n’itangazamakuru yagize ati: "Sinatekerezaga ko abantu bazantora. Nubaha umuyobozi wanjye Loktev kandi nashakaga kumushyigikira kuko nari umukandida wunganira gusa. Mu byukuri sinzi n’icyo inshingano nshya nahawe zizibandaho.”

BBC yatangaje ko abaturage batoye Marina kuko bari barambiwe imiyoborere ya Loktev wari umaze igihe abayoboye nabi.

Marina ubu agiye kuyobora uwo murenge ufite imidugudu myinshi ituwe n’abaturage 6500, azajya ahembwa amayero 270, asaga ibihumbi 300 Frw.

Udgodskaya yatsinze uwari umukoresha we ku murenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .