Ubushakashatsi bwerekanye ko abakoresha urumogi bahura n’uburibwe bukabije igihe bari kubagwa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Ukwakira 2020 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi buherutse gushyirwa hanze n’abaganga b’inzobere mu gutera ikinya bo muri Amerika bwagaragaraje ko abantu banywa urumogi cyangwa bagakoresha iki kimera mu bundi buryo, ko bahura n’ububabare bukabije igihe bari kubagwa ndetse na nyuma y’aho ugereranyije n’abatarunywa.

Ubu bushakashatsi buje buvuguruza imyumvire ya bamwe bibwira ko gukoresha urumogi bishobora kugabanyiriza umuntu ububabare yaba ubw’umubiri cyangwa ubundi bwose yaba ari kunyuramo.

Ubu bushakashatsi bwamuritswe ku wa 5 Ukwakira mu nama ngarukamwaka y’Ihuriro ry’abaganga bo muri Amerika batera ikinya.

Bwakorewe ku barwayi bari bagiye kubagwa akaguru. Nyuma biza kugaragara ko abemeye ko bakoresheje urumogi bagize uburibwe bukabije ugereranyije n’abavuze ko batigeze barukoresha.

Aba bemeye ko bakoresheje urumogi, mu gihe bari mu bitaro byasabye ko bahabwa umuti ugabanya uburibwe wisumbuyeho 58% ku wahabwaga abavuze ko batigeze barukoresha.

Uretse ibi ubu bushakashatsi bwagaragaje ko kandi abantu bakoresha urumogi bakenera guterwa ingano nyinshi y’ikinya igihe bagiye kubagwa ugereranyije n’abatarukoresha. Buri umwe muri aba barwayi bakoresheje urumogi nibura yatewe inyongera ya mililitiro 12.4 z’ikinya mu gihe yari ari kubagwa.

Umwe mu bakoze ubu bushakashatsi akaba n’inzobere mu gutera ikinya mu bitaro bya Kaminuza ya Colorado, Dr. Ian Holmen, avuga ko umuntu unywa urumogi byazajya biba byiza agiye abwira muganga ko arunywa mbere yo kubagwa kugira ngo hamenywe ingano y’ikinya aterwa.

Ati “Ubu bushakashatsi bwerekana ko ari ingirakamaro ku barwayi kuba babwira muganga ushinzwe gutera ikinya, ko bakoresheje urumogi cyangwa ibirukomokaho mbere yo kubagwa, kugira ngo bahabwe ikinya gihagije banagabanyirizwe uburibwe.”

Nubwo urumogi rufatwa n’ibihugu bimwe na bimwe nk’ikiyobyabwenge, ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza ko iki kimera gishobora gukoreshwa mu buvuzi. Ibi bituma hari ibihugu bimwe na bimwe birimo Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexico, Costa Rica na Jamaica byemera ikoreshwa ryarwo ariko naryo rikagira amategeko arigenga.

U Rwanda narwo ruri mu bihugu byinshi bitemera ikoreshwa ry’urumogi ndetse ingingo ya 263 yo mu gitabo cy’amategeko iteganya ibihano bitandukanye ku bantu bijandika mu bikorwa byo kunywa, guhinga no gucuruza ibiyobywabwenge birimo n’urumogi.

Abakoresha urumogi bahura n'ububare bukabije nyuma yo kubagwa ugereranyije n'abatarukoresha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .