USA: Umugabo n’umugore bapfuye mu bihe byegeranye bafatanye ikiganza

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 13 Nzeri 2020 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Tariki 2 Nzeri, umugabo n’umugore bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bapfuye mu bihe byegeranye cyane kuko umwe yapfuye, hashira iminota ine undi agahita apfa, bafatanye mu kiganza nyuma yo kuzahazwa na Coronavirus.

Johnny Lee Peoples n’umugore we Cathy Darlene Eaton Peoples, bo muri Leta ya Carolina y’Amajyaruguru bari bamaranye imyaka 50 babana. Bahitanywe na Coronavirus nyuma y’ukwezi bajyanywe mu bitaro bya Novant Health Rowan.

Abo bashakanye, kubera uburyo bari bakundanye abaganga babashyize ahantu hamwe kugira ngo bakomeze kujya barebana, nkuko 7 sur 7 yabitangaje.

Ibyatangaje abaganga, ni uburyo bapfuye mu gihe cyegeranye kandi bagapfa bafatanye ibiganza.

Umuhungu wabo Shane Peoples yagize ati “Bari bafatanye ibiganza, abaforomokazi babitagaho bari babakikije , umwe yarapfuye hashize iminota ine n’undi arapfa.”
Shane Peoples yavuze ko se yahoze mu gisirikare cya Amerika ndetse aza gukorana n’urwego rw’amagereza muri Carolina y’Amajyaruguru. Nyina Cathy we yahoze ari umwarimu ndetse ngo yanakoze muri laboratwari.

Johnny Lee Peoples n’umugore we Cathy Darlene Eaton Peoples babyaranye abahungu babiri n’umukobwa umwe.

Johnny Lee Peoples n’umugore we Cathy Darlene Eaton Peoples bapfuye mu bihe byegeranye bafatanye ibiganza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .