Zimbabwe: Itsinda ry’abaganga bo mu Bushinwa ryakuruye amagambo ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 28 Nzeri 2020 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abaganga bavuye mu Bushinwa ryamaganiwe kure na bamwe mu Banya-Zimbabwe bavuga ko n’abo igihugu cyabo gisanganywe batari guhembwa.

Kuri iki Cyumweru nibwo Ambasade y’u Bushinwa muri Zimbabwe yashyize kuri Twitter ifoto iriho itsinda ry’abaganga 10 baje kunganira Zimbabwe mu bikorwa by’ubuvuzi.

Iri tsinda rigizwe n’inzobere mu buvuzi bw’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, abavura indwara zifata imyanya myibarukiro y’abagore (Gynecology) n’abandi barimo inzobere mu buvuzi gakondo bwo mu Bushinwa.

Ku rundi ruhande ariko bamwe mu Banya-Zimbabwe ntibishimiye iri tsinda ry’abaganga b’Abashinwa.

Ifoto yatangajwe na Ambasade y’u Bushinwa muri Zimbabwe yatanzweho ibitekerezo byinshi bigaragaza ko Abanya-Zimbabwe batifuza abo baganga mu gihugu cyabo ubusanzwe gifite ikibazo cyo kudahemba neza abakora mu nzego z’ubuvuzi.

Byaje kuba impaka ndende, aho bamwe bagaragazaga ko leta itari ikwiye kuzana abaganga bo mu Bushinwa mu gihe muri iki gihugu hari abaganga bahagije kandi n’abahari bari mu kazi ngo leta ikaba yarananiwe kubishyura imishahara yabo.

Abandi Banya-Zimbabwe bo bagaragaje ko itsinda ry’aba baganga baturutse mu Bushinwa ari ingenzi. Bakagira bati “Uwakwibwira ko dufite abaganga bahagije [Abanya-Zimbabwe], ku buryo tudakeneye aba Bashinwa yaba yibeshye. Ni ngombwa kuzirikana ko Abashinwa bateye imbere kuturusha mu bijyane n’ubuvuzi. Dukeneye ko banadusangiza ubunararibonye bwabo.”

Nubwo Abanya-Zimbabwe bamwe na bamwe batishimiye itsinda ry’abaganga u Bushinwa bwohereje, rije rikurikira andi matsinda 17 yoherejwe muri iki gihugu mu bihe bitandukanye.

Itsinda rishya ry’abaganga ryitezweho gufasha Zimbabwe guhangana na COVID-19, kuvura izindi ndwara zinyuranye no kuzamura umubano u Bushinwa bufitanye na Zimbabwe.

Itsinda ry’abaganga bo mu Bushinwa boherejwe kuvura muri Zimbabwe ryakuruye amagambo ku mbuga nkoranyambaga
Abakoresha Twitter bagaragaje ibitekerezo bitandukanye nyuma y'abaganga b'Abashinwa bageze muri Zimbabwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .