Ibigo by’imari byahaye inka impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 20 Gicurasi 2012 saa 06:24
Yasuwe :
0 0

Ntarama - Abana b’impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Mudugudu w’Amizero i Ntarama bahawe inka 10, mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka, iyo nkunga ikaba yaratanzwe n’ibigo by’imari bitandukanye.
Ibyo bigo byatanze inkunga uko ari bine bikaba byibumbiye hamwe aribyo, Rwanda Mountain Tea LTD, Société Petrolière LTD , Petrocom LTD na SP Aviation LTD akaba aribo bashyikirije abo bana izi nka 10 n’ibindi bikoresho byo mu rugo harimo imiti, imyunyu , pompes,… mu rwego rwo kubafasha (...)

Ntarama - Abana b’impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Mudugudu w’Amizero i Ntarama bahawe inka 10, mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka, iyo nkunga ikaba yaratanzwe n’ibigo by’imari bitandukanye.

Ibyo bigo byatanze inkunga uko ari bine bikaba byibumbiye hamwe aribyo, Rwanda Mountain Tea LTD, Société Petrolière LTD , Petrocom LTD na SP Aviation LTD akaba aribo bashyikirije abo bana izi nka 10 n’ibindi bikoresho byo mu rugo harimo imiti, imyunyu , pompes,… mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka no kubaka imiryango yabo.

Ukuriye abaje bahagarariye itsinda ryatanze inka, Rubulika Jean Pierre, yibukije amateka yarangaga abakera yo guhana inka, gutarama no guhiga, amurikira abana inka n’ibikoresho ndeste abasaba no kubifata neza kugira ngo bizabagirire akamaro mu miryango ndeste no mu baturanyi babo.

Uhagarariye abana bahawe izo nka, Gatete Jean Paul yavuze ko bishimiye icyo gikorwa cyiza, ati: "Izi nka nziza muduhaye ntawe zitatera ibyishimo", yakomeje ashima cyane abagiraneza ku mutima wa kibyeyi babagaragarije , babagabira mu cyimbo cy’ababyeyi babo. Bijeje abari aho kuzabitura, bafata izo nka neza kandi bagabira nabo abandi bakeneye ubufasha nk’ubu.

Abari bahagarariye Ibuka na CNLG nabo bashimye bashimangiye umuco mwiza wo gufasha abana babahangira ibikorwa birambye, bityo bakigarurira icyizere cyo kubaho, no kugira ejo hazaza heza , basabye abacitse ku icumu kwihesha agaciro muri societe Nyarwanda bafata neza ibikorwa byiza nk’ibi by’iterambere . Bashimiye kandi abashoramari batita ku nyungu zabo gusa, ahubwo bagafasha igihugu n’abanyarwanda mu kwiyubaka no kwiteza imbere.

Uhagarariye Umurenge wa Ntarama, yashimiye abashyitsi batekereje gusura abana b’i Ntarama, abizeza kuzakomeza ubufatanye mu gukurikirana izo nka, ati: "Turabashima ko mwatwigishirije abana kukwirobera ifi aho kuyibahereza mu ntoki, ati:”Iki ni igikorwa cy’urukundo n’iterambere mutugejejeho, tuzagisigasira, umutima mwiza nk’uyu natwe tuzawugaragariza abandi tubagabira izizakomoka kuri izi nka”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .