U Bwongereza bushobora gusubira muri Guma mu rugo

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 20 Nzeri 2020 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Mu Cyumweru cya mbere cya Nzeri, imibare y’ubwandu bwa Coronavirus mu Bwongereza yiyongereyeho abantu 12217 ugereranyije na 7995 bagaragaye mu Cyumweru cya nyuma cy’ukwezi gushize, impungenge zihari ni uko igihugu gishobora gusubizwa muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe ubwandu bwaba bukomeje kwiyongera.

Ibi byatangajwe ku wa 19 Nzeri na Minisitiri w’Ubuzima muri iki gihugu, Matt Hancock.

Reuters yatangaje ko Hancock yavuze ko atifuza ko igihugu cye gisubira muri Guma mu Rugo, ko ariko bizakorwa niba aricyo gikenewe mu gukumira ubwandu bushya bwa Covid-19 bukomeje kugaragara muri iki gihugu.

Ati “Buri wese akurikije amabwiriza twakwirinda ko habaho indi gahunda ya guma mu rugo, ariko birumvikana ko tugomba kwitegura kugira icyo dukora niba ari byo bizaba bikenewe […] si byo nshaka ko biba, sinifuza kubibona.”

Kimwe n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, u Bwongereza bwashegeshwe na Covid-19, ibintu byatumye muri Werurwe hafatwa icyemezo cy’uko abatuye iki gihugu bajya muri Guma mu Rugo.

Uko iminsi yagiye iza iki cyorezo cyagabanyije ubukana, maze hafatwa umwanzuro wo gutangira gufungura ibikorwa bimwe na bimwe, gusa muri iyi minsi hatangiye kugaragara umubare munini w’abantu bandura Covid-19 muri iki gihugu.

Kugeza ubu mu Bwongereza abamaze kwandura Covid-19 barenga ibihumbi 390, mu gihe abo imaze guhitana basaga ibihumbi 41.

Minisitiri w'ubuzima mu Bwongereza yavuze ko abatuye iki gihugu bashobora gusubira muri guma mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .