Rwanda Day: Perezida Kagame yashyitse Toronto muri Canada

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 28 Nzeri 2013 saa 07:06
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yashyitse i Toronto, muri Canada, aho agiye kwitabira igikorwa cya Rwanda Day ku nshuro ya gatandatu, akaza kugeza ijambo ndetse akanaganira n’abanyarwanda hamwe n’inshuti z’u Rwanda bagera ku 3000, bari bube bitabiriye iki gikorwa.
Insanganyamatsiko y’iyi Rwanda Day, ikaba ari; “Agaciro: Investing in our Future”, bivuze Agaciro: gushyigikira iterambere ry’ejo hazaza.
Mu biganirwaho n’aba banyarwanda ndetse n’umukuru w’igihugu, biribanda ku kureba aho iterambere ry’u Rwanda, (...)

Perezida Paul Kagame yashyitse i Toronto, muri Canada, aho agiye kwitabira igikorwa cya Rwanda Day ku nshuro ya gatandatu, akaza kugeza ijambo ndetse akanaganira n’abanyarwanda hamwe n’inshuti z’u Rwanda bagera ku 3000, bari bube bitabiriye iki gikorwa.

Insanganyamatsiko y’iyi Rwanda Day, ikaba ari; “Agaciro: Investing in our Future”, bivuze Agaciro: gushyigikira iterambere ry’ejo hazaza.

Mu biganirwaho n’aba banyarwanda ndetse n’umukuru w’igihugu, biribanda ku kureba aho iterambere ry’u Rwanda, ndetse n’ukuntu u Rwanda ruzagera ku ntego zarwo n’imigambi rukaba igihugu gifite ubukungu buringaniye mu mwaka wa 2020.

Iyi Rwanda day ikaba ije mu gihe hashize igihe gito u Rwanda rutangije gahunda y’imbaturabukungu ikiciro cya kabiri, EDPRS II, iteganywa ko izaba yagejeje u Rwanda ku ntego z’ubukungu bwa 11.5% ku mwaka kandi rukagabanya ubukene ku kigero cya 30%.

Muri gahunda ibanza, u rwanda rwari rwabashije kuzahura abaturage barwo bagera kuri miliyoni rubavana mu bukene, kandi ubukungu bwarwo burazamuka ku kigero cy’8% buri mwaka.

Uyu mwaka kandi u Rwanda rwaranzwe no gushyira ahagaragara impapurofaranga (Eurobond), z’agaciro ka Miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika, zihita zitabirwa inshuro 300 z’ikirenga.

Hamwe no kwishimira iterambere mu bukungu ndetse n’imibereho by’abanyarwanda, Rwanda Day inagendereye guhuriza hamwe abanyarwanda ngo bungurane ibitekerezo mu buryo bwo gushyigikira ibi bikorwa by’iterambere.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .