U Bubiligi: Ibuka irategura umugoroba w’umuco no gusangira

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 2 Gashyantare 2018 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Buri ntangiriro z’umwaka Umuryango Ibuka-Belgique uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uhuza abawugize n’inshuti, bagasangira hanakusanywa n’inkunga yo gufasha ibikorwa byawo birimo n’ibyo kwibuka.

Muri ibyo bikorwa harimo gutegura ibiganiro mbwirwaruhame ngarukamwaka bitangira muri Werurwe, gutegura umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 7 Mata. Izo gahunda zose zijyana na serivise zisaba kwishyura.

Uyu mwaka iki gikorwa cyo gusangira “Souper –Concert-Soiée dansante” giteganyijwe tariki ya 10 Gashyantare 2018, ahitwa Chaussée de Vilvoorde 1120 Neder-Over-Hemberek.

Uyu mugoroba uzarangwa no gufungurira hamwe amafunguro nyafurika n’ayo mu Burayi, imbyino n’imihamirizo nyarwanda n’ubusabane bujyanye n’injyana zizaba zateguriwe abaje.

Abahanzi bazagaragara muri uyu mugoroba harimo Samputu Jean Paul, Ufiteyezu Maréchal DeGaulle na’ Itorero Ihanika na DJ Uwimbabazi Flora.

Ibuka-Belgique yashyizeho uburyo bwo gukusanya ubushobzi, aho bisaba gutanga amayero 25 ku bantu bakuru n’icumi ku bana batartengeje imyaka 12.

Ku bazishyurira kuri konti ya banki ya Ibuka-Belgique, BE45 0011 5493 9489, umuntu azatanga amayero 20.

Ku muntu ukeneye kubikirwa umwanya muri uwo mugoroba asabwa kwandikira :[email protected] cyangwa agahamagara kuri +32 497 02 0323, +32 494 61 16 56 cyangwa +32 484 05 14 66.

Umuryango Ibuka-Belgique uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi washinzwe ku wa 16 Kamena 1994, bivuye ku gitekerezo cyavuye mu Banyarwanda bari batuye mu Bubiligi.

Perezida wa Ibuka-Belgique, Déo Mazina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .