Ibi birori byabereye mu Mujyi wa Moscow byitabiriwe n’Abanyarwanda babarizwa muri FPR Inkotanyi baturutse mu bice bitandukanye by’u Burusiya na Belarus n’abandi babikurikiye mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Iyi sabukuru yizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Guhanga udushya dushingiye ku gaciro.”
Tariki 28 Mutarama 2023 ni bwo ibi birori byabaye, byatangijwe no kureba filime mbarankuru igaragaza urugendo rw’Ingabo za FPR Inkotanyi mu rugendo rwo kubohora igihugu.
Rutaganira uyobora abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye mu Burusiya na Belarus yashimiye Chairman Mukuru wawo akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Yagaragaje uko Abanyarwanda bishyize hamwe ngo bajye bahura baganire ku muryango bahuriyemo mu Burusiya na Belarus.
Yagize ati “Uku kwishyira hamwe batumye hari byinshi tugeraho nko kwishyurira abaturage batishoboye ubwishingizi mu kwivuza no gusura inganda zitunganya ibikomoka ku mukamo.’’
Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yatanze ikiganiro cyagarutse ku rugendo rwa FPR Inkotanyi.
Yagarutse byimbitse ku rugendo rwo kwiyubaka mu myaka 35 ishize. Yibukije ko Abanyarwanda bari babayeho mu buzima bubi barahejejwe hanze na Leta zabayeho mbere.
Yavuze ko byageze aho abari impunzi bishakamo igisubizo cy’uko bazasubira mu gihugu cyabo bagera ku mwanzuro wo gushinga FPR Inkotanyi.
FPR Inkotanyi yavutse ku wa 25 Ukuboza 1987 nyuma y’inama ya RANU (Rwandese Alliance for National Unity) yafatiwemo umwanzuro wo gutangiza uyu muryango.
Dr Utumatwishima yavuze ko ingabo za FPR Inkotanyi ari zo zanahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, zikabohora igihugu, zikivanye mu butegetsi bwamunzwe n’amacakubiri n’ivangura ry’amoko n’uturere.
Yashimye amahame yubatswe na FPR Inkotanyi kuko yatumye igihugu gitera imbere.
Yagize ati “Ubu Abanyarwanda bihitiyemo kuba umwe mu kubaka igihugu bifuza kikagira ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza n’ubutabera.’’
Ishimwe Gabin ushinzwe Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi mu Burusiya yaganirije urungano rwe inyungu ziri mu kuba umunyamuryango.
Yagize ati “Ni uburyo bwiza bwo gukorera hamwe kandi twungurana ubumenyi ndetse tugasabana. Kumenya amateka y’umuryango bidufasha kumenya aho tuva, aho tujya no kumenya n’abo turi bo.’’
– Abanyarwanda batuye mu mahanga baganirijwe kuri Ejo Heza
Kayumba Bernard ushinzwe Gahunda ya Ejo Heza mu Ntara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba no muri Diaspora, yasangije abitabiriye ibi birori igitekerezo cyo kuzigamira iza bukuru.
Yagize ati “Kwiteganyiriza ni ukubaka ejo heza no guteganyiriza amasaziro. Nta Munyarwanda ukwiye gusaza nabi kandi igihugu cyaramuteganyirije uburyo bwo kwizigamira bw’igihe kirekire.’’
Ejo Heza igamije kongera umubare w’abateganyiriza izabukuru ari nako ifasha mu kongera ishoramari mu gihugu.
Ni ubwiteganyirize bwashyiriweho Abanyarwanda bose baba abakora akazi kabahemba ku kwezi, abanyabiraka, abahinzi n’abandi bafite amikoro yoroheje.
Umuntu witeganyirije muri Ejo Heza atangira guhabwa pansiyo yujuje imyaka 55, akayifata mu gihe cy’imyaka 20.
– Bashimiwe umusanzu, bahabwa umukoro
Mu kiganiro cyatanzwe na Alexis Rulisa yashimiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye n’abiga mu Burusiya na Belarus, bafashije abaturage batishoboye bagera ku ijana babishyurira mituweli.
Yavuze ko muri iki gihe ubwishingizi bw’ubuzima buri kwimakazwa mu Rwanda, anashimangira akamaro ko kubugira kuri buri wese.
Rulisa yabasabye gukomeza kurangwa n’ubupfura bwo gufatanya na bagenzi babo mu bikorwa bigamije iterambere.
Umuyobozi w’Abanyamuryango batuye mu Bubiligi, Jack Abby Habimana, yatanze ikiganiro ikiganiro kiganisha ku gukomeza kwimakaza umuco wo guhangana n’abaharabika isura y’u Rwanda
Dr Jim Ngoga uyobora Abanyamuryango bo muri Danmark yasabye ko hakwitabwaho kwigisha abakiri bato amateka y’u Rwanda kugira ngo batagwa mu mitego y’abarusebya.
Yashimye igikorwa cyiswe “Rwanda Youth Club” n’amahugurwa atangwa n’abayobozi batandukanye bituma bamenya uko bafatanya mu kurwanya ibikorwa by’abarwanya u Rwanda.
Tom Safari uyobora Diaspora Nyarwanda mu Burusiya na Belarus yibukije abanyamuryango biganjemo urubyiruko ko uburyo bashobora kwitura ineza y’abitangiye igihugu ngo kigere aho kigeze ubu, ari ugukora inshingano zabo bikwiye.
Yabasabye no gukomeza gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda ariko banarushakira inshuti n’amaboko.
– Hashimwe intambwe yatewe n’abagore
Teta Karemera Rachael uhagarariye Abagore yerekanye uburyo kera hajyaga hakoreshwa amagambo yerekana ko umugore adashoboye binyuze mu mvugo zitandukanye.
Yifashishije izirimo imigani ivuga ko “Nta nkokokazi ibika isake ihari” n’indi.
Yashimye ko byahindutse ndetse ubu mu Rwanda abagore bahabwa imyanya ikomeye, inafatirwamo ibyemezo mu buyobozi bukuru bw’igihugu.
Francis Karagire, Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya wari uhagarariye Ambasaderi Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi, yavuze ko Isabukuru y’Imyaka 35 ya FPR Inkotanyi ifite igisobanuro gikomeye.
Ati “Ni byiza kubona uburyo mwitwara mu bikorwa bitandukanye by’umuryango muhuriyemo.’’
“Uyu ni n’umwanya wo kwibuka benshi mu banyamuryango bitangiye igihugu tutakiri kumwe. Dukomeze rero guteza imbere umuryango wacu cyane ko ari na wo moteri y’igihugu.’’
Mu birori by’Isabukuru y’Imyaka 35 ya FPR Inkotanyi hanahembwe abanyamuryango bitwaye neza, ari bo Twagilimana Dieudonné na Rushigajiki Didace.
Ibi birori byasojwe n’ubusabane, byayobowe na Cyuzuzo Carine wiga muri Kaminuza y’u Burusiya, RUDN.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!