Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 28 Kamena 2020 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) bifatanyije n’inshuti zabo mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu.

Umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye mu Mujyi wa Dubai ku wa 27 Kamena 2020.

Bitewe n’ibihe bidasanzwe Isi irimo, uyu muhango witabiriwe n’abantu bake mu buryo bwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus nko kwambara udupfukamunwa no guhana intera. Abandi bawukurikiranye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho.

Abawitabiriye batangiye bafata umunota umwe wo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hakurikiraho gucana buji igaragaza urumuri rw’icyizere cy’ahazaza.

Mukasekuru Grace utuye i Dubai yasangije abatumiwe muri iki gikorwa ubuhamya bw’inzira ikomeye yanyuzemo kugeza arokotse Jenoside.

Yavuze ibibi yaciyemo, ingaruka mu bwana bwe no mu mikurire ye, ndetse anagaragaza ubutwari n’umutima byatumye yiteza imbere mu buzima bwe bushya.

Perezida w’Umuryango uharanira Inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yagaragaje icyo abacitse ku icumu bashingiyeho kugira ngo nyuma y’imyaka 26 Jenoside ibaye babe bashobora kubakana n’abandi igihugu.

Yagize ati ‘‘Abacitse ku icumu bumvise ko ari “Inkirirahato” bibasaba gushakisha icyakubaka ubuzima bwiza cyose no gukomeza ubuziraherezo kwiyemeza gutunganya uwo mugambi ndetse no guha uwo murage urubyiruko.’’

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Hategeka Emmanuel, yagaragaje ko Jenoside yasize u Rwanda aharindimuka.

Yakomeje avuga ko ‘‘Kubera Leta nziza yashyize imbere ubumwe n’inyungu z’abaturage, igasubiza Umunyarwanda agaciro, igahindura imitekereze y’abenegihugu, u Rwanda rwashoboye kwiteza imbere no kugira ijambo mu mahanga.’’

Yasabye ko igikorwa cyo kwibuka cyaba umwanya wo kureba iyo igihugu kiva n’iyo kigana bigafasha abagituye kwibuka ariko baniyubaka.

Ati ‘‘Dukomeze gahunda yo gushimangira ubumwe n’ubwiyunge kuko tuzi neza ingaruka z’amacakubiri kandi tunakomeza kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho bari hose.’’

Ambasaderi Hategeka yanibukije uruhare rw’ababyeyi n’abayobozi mu kwigisha urubyiruko amateka y’igihugu kugira ngo ruhangane n’abashaka kuyagoreka bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ‘cyane cyane rusigasire ibimaze kugerwaho mu iterambere.’

Yashimiye Umuryango RPF Inkotanyi, Perezida Paul Kagame n’ingabo yayoboye za RPA zahagaritse Jenoside yabaye amahanga arebera.

Abitabiriye umuhango wo kwibuka muri UAE banaganirijwe ku ntambwe ubumwe n’ubwiyunge bimaze kugeraho mu kiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana.

Ni ikiganiro cyibanze ku rugendo rwo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yahamagariye Abanyarwanda kwimakaza ubumwe hagati yabo, anashima Leta irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame yahaye agaciro Abanyarwanda n’igihugu cyabibarutse.

Mu butumwa bwatangiwe muri iki kiganiro, urubyiruko rwasabwe kurushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda na Afurika kuko ari izingiro rihamye mu rugendo rwo kubaka igihugu cyigenga.

Perezida w’Umuryango uharanira Inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, yatanze ubutumwa bugaragaza icyo abarokotse Jenoside bashingiyeho ngo bashobore gufatanya n’abandi igihugu
Mukasekuru Grace utuye i Dubai yasangije abatumiwe muri iki gikorwa ubuhamya bw’inzira ikomeye yanyuzemo kugeza arokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana, yavuze ku rugendo rwo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ipfobya ryayo
Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bakikije Ambasaderi Hategeka Emmanuel ku ifoto y’urwibutso nyuma y’igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Hategeka Emmanuel, yagaragaje ko nyuma ya Jenoside Leta yashyize imbere ubumwe n’inyungu z’abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .