Ibi birori byabereye kuri Ambasade y’u Rwanda iherereye mu Mujyi wa Dakar muri Sénégal, ku wa 7 Mutarama 2023.
Kuri uwo munsi, Abanyarwanda n’inshuti zabo bagejejweho ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame risoza umwaka wa 2022 mu gitaramo cyo kwifurizanya gutangira neza umushya wa 2023. Banagejejweho uko imihigo y’umwaka ushize yeshejwe kimwe n’iteganyijwe mu 2023.
Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sénégal (ACRS), Dr Jovith Ndahinyuka, yasangije abitabiriye ibirori bimwe mu bikorwa bafatanyijemo na Ambasade n’inshuti z’u Rwanda harimo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu, Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda aho hateguwe gahunda zo kwibuka harimo n’izakorewe muri za Kaminuza zo muri Sénégal (Gaston Berger yo muri St Louis na Institut Supérieur de Management /ISM yo muri Dakar) hatangwa ibiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kimwe n’urugendo bakoze mu minsi 100 mu kwibuka abazize Jenoside rwiswe “Intambwe miliyoni mu kwibuka inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi’’; Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 28 n’Umunsi w’Umuganura.
Yabashimiye kandi igikorwa cyo gufasha abatishoboye mu rwego rwo kubafasha kwishyura ubwishingizi bwo kwivuza aho batanze inkunga y’agera kuri 5.911.300 Frw yagenewe abatishoboye bo mu Karere ka Nyagatare.
Abanyarwanda baba muri Sénégal banashimiwe inkunga batanze muri gahunda ya “Cana Challenge” yari igamije gufasha Abanyarwanda batishoboye kubona umuriro w’amashanyarazi aho bafatanyije n’abo muri Mali na Gambia batanze inkunga igera ku $5719, akabakaba miliyoni 6 Frw.
Dr Ndahinyuka yagarutse no ku ruhare rwabo mu gushyigikira ibikorwa by’umuco Nyarwanda cyane cyane mu bakiri bato.
Yanabashimiye ubwitange bagaragaje mu gushyigikira amakipe y’u Rwanda yagiye gukina muri Sénégal, aho REG BBC yahagararariye u Rwanda mu Irushanwa rya Basketball Africa League ikanegukana umwanya wa mbere mu makipe yakiniye i Dakar kimwe n’iy’Igihugu, Amavubi yahuye n’iya Sénégal mu irushanwa ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga, na we yashimiye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku bikorwa by’indashyikirwa bagizemo uruhare.
Yabashishikarije ko no muri uyu mwaka bazitabira ibikorwa na gahunda zinyuranye zirimo Umunsi w’Intwari z’Igihugu uteganyijwe ku wa 4 Gashyantare 2023; Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 29, Umunsi w’Umuganura.
Yamenyesheje Abanyarwanda baba muri Sénégal ko hateganyijwe gahunda zinyuranye zigenewe urubyiruko n’abato mu rwego rwo guteza imbere umuco Nyarwanda n’ururimi kavukire n’ibindi bikorwa bizajya bibahuriza hamwe n’inshuti zabo nk’umuganda.
Abanyarwanda kandi bijejwe ko bazakomeza guhabwa serivisi zose bemerewe zitangwa na Ambasade.
Ambasaderi Karabaranga yashishikarije abashoramari bo muri Sénégal gusura u Rwanda no kurushoramo imari no gucuruza ibirukomokamo.
Yaboneyeho gushimira abafatanyabikorwa barimo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB; Sosiyete y’Igihugu y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir; Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi, NAEB; Maraphone Rwanda batanze ibihembo ku batsinze amarushanwa yari agamije guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari mu Rwanda no kurushaho kurumenyekanisha.
Mu butumwa bwe, yashimangiye ko ayo marushanwa azakomeza ku bufatanye n’abo bafatanyabikorwa.
Muri iki gitaramo kandi hashimiwe inshuti z’u Rwanda zatanze ibiganiro mu gihe cyo Kwibuka n’abayobozi b’inzego za Leta n’ab’ibigo byigenga muri Sénégal, babaye hafi cyane Ambasade muri gahunda zose yakoze ifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo.





















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!