Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda barenga magana atanu biganjemo abaturutse muri Leta ya Georgia. Hanatumiwe kandi abo mu bindi bice nka Kentucky, Tennessee, Carolina y’amajyaruguru na Texas.
Mu bandi batumiwe harimo ihuriro ry’abaturage bo mu bihugu nka Uganda, Burundi, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Zambia, Zimbabwe na Ghana batuye muri Amerika.
Ibyishimo byari byose ku bw’umwaka mushya no guhura nk’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda.
Iki gikorwa cyaranzwe n’imbyino gakondo za Kinyarwanda aho ababyinnyi n’intore bakirijwe amashyi ndetse banikirizwa mu ndirimbo za Kinyarwanda. Abenshi mu bitabiriye ibi birori bari bambaye Kinyarwanda n’akanyamuneza kenshi ku maso.
Umunyamabanga wa mbere wa Ambasade y’u Rwanda i Washington D.C, Francis Mulindwa, watanze ubutumwa mu izina rya Ambasaderi Mathilde Mukantabana yibukije Abanyarwanda gukomeza kunga ubumwe bagasenyera umugozi umwe wo kubaka “u Rwanda twifuza”.
Yagize ati “ Nk’abanyarwanda, ndabasaba gukomeza kunga ubumwe kandi mukabyaza umusaruro amahirwe iki gihugu mutuyemo gitanga mukanibuka gusigasira izina ry’igihugu cyanyu cy’u Rwanda. Isura y’igihugu cyanyu niyo iba ari isura yawe hano nk’umunyarwanda kandi namwe muzirikane ko muri isura nziza y’igihugu aho muri hose.”
Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Atlanta, Herbert Mugume Diego, yashimangiye uruhare rwabo mu gukomeza guhagararira u Rwanda neza.
Ati “Kwizihiza umwaka mushya mu isura y’u Rwanda muri ubu buryo ni ikimenyetso gikomeye cy’abo turi bo ndetse bikaba n’amahirwe yo gusubiza amaso inyuma ndetse no gutekereza ku mwaka mushya twinjiyemo.”
Abanyarwanda bayoboye ihuriro ry’abanyarwanda batuye i Atlanta bahawe icyemezo cy’ishimwe ku bw’uruhare bagize mu kubaka uyu muryango.
Ku manywa ambasade yari yabanje gutanga serivisi ku Banyarwanda batuye mu Mujyi wa Atlanta no mu nkengero bashaka pasiporo n’indangamuntu ibafotora ndetse ifata n’ibikumwe.
Ni mu gihe iyi serivisi itangirwa i Washington D.C. ku cyicaro cya Ambasade.
Kuva umwaka ushize Ambasade y’u Rwanda Washington D.C yagiye igeza iyi serivisi ku Banyarwanda muri leta zitandukanye. Ambasade imaze iminsi ikangurira abanyarwanda baba muri Amerika kwitabira ubu buryo bushya bagakorana n’ubuyobozi bw’amahuriro y’abanyarwanda aho batuye bakamenya amakuru bakitabira iyi serivisi.
Ibi byorohereza Abanyarwanda batuye muri Amerika ntibabe bagikoresheje igihe kinini ndetse n’amafaranga bategura urugendo rwo kujya i Washington D.C ahubwo serivisi bakayibonera muri Leta barimo.
Iyi serivisi ihabwa gusa abasabye pasiporo cyangwa irangamuntu kandi bakabyemererwa n’inzego zibishinzwe arizo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda ndetse n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu.
Ihuriro ry’abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Atlanta ni rimwe mu mahuriro 28 y’abanyarwanda batuye muri Amerika.















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!