00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye muri Denmark biziihije isabukuru y’imyaka 35 imaze ishinzwe

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 9 Mutarama 2023 saa 07:49
Yasuwe :

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, batuye muri Denmark n’inshuti zabo, kuwa 7 Mutarama 2023, bahuriye mu murwa mukuru w’iki gihugu, Copenhagen, mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango wa FPR Inkotanyi umaze ushinzwe.

Ni umunsi waranzwe n’ibiganiro n’ubusabane. Witabiriwe n’urubyiruko, ababyeyi babo kugira ngo bishimire imyaka 35 uyu muryango umaze ubayeho n’ibyo uyu muryango wagezeho kuva washingwa kugeza uyu munsi.

Umuyobozi w’abanyarwanda batuye muri Denmark, Dr Jim Innocent Ngoga, yashimiye cyane ubuyobozi bukuru bw’umuryango wa FPR Inkotanyi, Chairman w’umuryango akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ku byo bamaze kugeza ku Banyarwanda muri rusange.

Ibyo birimo gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda, guteza imbere imibereho yabo bose ntawe uhejwe, umutekano usesuye ndetse no kuba u Rwanda ari kimwe mu bihugu bike bikataje mu kuzamura ubukungu bwabyo nk’uko bigaragazwa n’ibyegeranyo by’ibigo bitandukanye.

Dr Ngoga yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye muri Denmark kuba intangarugero mu byo bakora byose, kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu no kwitabira gahunda bashoboye zose zo guteza imbere igihugu bafatanije n’abandi banyarwanda.

Yakomeje avuga ko mu ngamba bafite bagiye gushyira imbaraga nyinshi mu kwegera urubyiruko rutuye muri Denmark mu kurukangurira gufata iya mbere mu bikorwa byose by’umuryango nk’imbaraga nshya kugira ngo ibyagezweho n’umuryango wa FPR Inkotanyi muri iyi myaka 35 birusheho gutera imbere.

Uhagarariye umuryango w’abanyarwanda batuye mu gihugu cya Denmark (RCA-Denmark), Paul Nkubana, yashimiye cyane ubuyobozi bw’u Rwanda ko bafashijwe na Ambasade uko babahora hafi ngo bafatanye n’abari mu gihugu gutahiriza umugozi umwe.

Ati “Ndabizeza ko tuzakomeza gufatanya mu guharanira ubumwe bw’abanyarwanda bose no kuba indashyikirwa mu bikorwa byose bigamije guteza imbere abanyarwanda, twe dutuye mu mahanga dukomeze guhesha u Rwanda isura nziza aho turi hose, ntiturebere abashaka gusubiza u Rwanda mu icuraburindi kandi turusheho kurushakira inshuti zirusura zikanarushoramo imari”.

Ambasaderi Dr. Diane Gashumba wari umushyitsi mukuru yashimiye ubuyobozi bukuru bwa FPR Inkotanyi bwateguye ibikorwa byo kwizihiza isabukuru ya 35 bikaba ari n’umwanya mwiza wo kwisuzuma no kureba ahagomba gushyirwa imbaraga kugira ngo iterambere ryihute bijyanye n’icyerekezo 2050.

Amb. Gashumba yasezeranyije kandi abanyarwanda bose n’urubyiruko by’umwihariko ko ambasade izakomeza kubaba hafi mu gushyigikira ibikorwa byabo bitandukanye bigamije kwiteza imbere, guteza imbere igihugu cyabo no kugihesha ishema, bakongera umubare w’abashora imari mu Rwanda.

Yasabye ababyeyi kwegera abana babo bakabakundisha u Rwanda kuko nta cyaruta kugira igihugu.

Thomas Ntagozera yagaragarije abitabiriye iki gikorwa urugendo rutoroshye umuryango wa FPR Inkotanyi waciyemo kuva ukivuka, kugeza igihe ubohoreye u Rwanda, ugahagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi, none u Rwanda rukaba ari igihugu cyubashywe, gitekanye kandi gikataje mu nzira y’iterambere.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Denmark bashimiwe uburyo bagize uruhare mu gukusanya inkunga yo gukwirakwiza amashanyarazi mu byaro yiswe “Cana challenge”, igikorwa cyo gufatanya n’abagore bari mu Rwanda kwiteza imbere binyuze mu kwizigama ndetse n’igikorwa cyo gufasha mu rugamba rwo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura kiyobowe na Madamu Jeanette Kagame, wabiherewe ishimwe ubwo yasuraga igihugu cya Suède muri Nzeri umwaka ushize.

Ababyeyi kandi bibukijwe uruhare rwabo mu gushishikariza abana babo gukunda u Rwanda no kwitabira gahunda zo kuruteza imbere mu gusigasira ibyagezweho, cyane cyane ko umuryango wa FPR Inkotanyi wari ugizwe ahanini n’urubyiruko rwanze guhera ishyanga, rugatangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Muri ibi birori kandi hafashwe umwanya wo kwibuka no kuzirikana abitanze bose mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse bakahasiga ubuzima.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .