Dr. Sebashongore yashyikirije Umwami w’u Bubiligi impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 29 Nzeri 2020 saa 08:05
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi Dr. Sebashongore Rugambwa Dieudonné yashyikirije Umwami w’Ababiligi, Philippe Léopold Louis Marie, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bubiligi.

Uyu muhango wabereye mu Ngoro y’Umwami w’u Bubiligi kuri uyu wa 29 Nzeri 2020, wakozwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Ambasaderi Dr. Sebashongore yaserutse i Bwami yambaye umukenyero nk’umwambaro uha agaciro umuco Nyarwanda.

Ambasaderi Dr. Sebashongore n’Umwami w’Ababiligi, Philippe Léopold Louis Marie bagiranye ibiganiro byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi, hanakomozwa ku buryo u Rwanda rubanye n’abaturanyi barwo.

Nyuma yo kuva i Bwami yahise yakira Abanyarwanda bahagarariye abandi n’inshuti zabo mu Bubiligi mu mugoroba wo kwishimana.

Mu kanyamuneza kenshi, Ambasaderi Dr. Sebashongore, yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere, akamuha inshingano zo guhagararira u Rwanda mu Bubiligi.

Mu butumwa bwe yavuze ko abifuzaho ubufatanye mu kubungabunga ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.

Yagize ati “Naje mfite umugambi wo kugira ngo nkorane na bo mu kubaka u Rwanda, no kubungabunga ibyiza rumaze kugeraho birimo ibyerekeye umutekano, ubukungu, imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ibyerekeye ubutabera.”

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda haba ab’imbere mu gihugu cyangwa hanze ya cyo, bose bagomba kumenya ko u Rwanda ari urwabo bakarukunda.

Ati “Bagomba kumenya ko u Rwanda ari urwabo, bakarukunda, bakarukundwakaza, bakarusingiza kuko ni rwo rwatubyaye. Ntabwo rwavanguye turi bamwe, tuva hamwe, twemera Imana imwe, twemera guverinoma imwe.”

Ambasaderi Dr. Sebashongore yavuze ko n’abatarayemera Guverinoma y’u Rwanda bafite uburenganzira bwabo ariko amaherezo bazahinduka bakamenya ukuri.

Yatanze ikaze ku bagana muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi izwi nka Rwanda House ariko bubahiriza ingamba zo kurwanya Coronavirus.

Yagize ati “Murandasi irahari, WhatsApp, yewe na telefoni zirahari kandi mu buryo na none bwubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo. Ntituzatatana tuzaba turi kumwe, ku mbuga, amakuru y’u Rwanda yose tuzajya tuyashyira ku rubuga rwa Ambasade y’u Rwanda. Mushobora kuyakurikirana, mushobora kubaza ibibazo byaba ngombwa mugahamagara na telefoni kuri Ambasade kugira ngo tubagezeho amakuru y’igihugu cyanyu.”

Ambasaderi Dr. Sebashongore yanashimangiye ko umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi umeze neza.

Yakomeje ati “Nk’uko mubizi umubano wacu uhagaze neza, turakorana mu nzego zitandukanye kandi biragenda neza ku buryo tubyishimiye. Icyo wenda nzakora ni ugufatira aho bagenzi banjye bambanjirije bageze, ngakomeza kuzamura umubano hagati y’ibihugu byombi.”

Agaruka ku biganiro byamuhuje n’Umwami w’Ababiligi, Dr Sebashongore yikije ku biganiro byabo byagarutse ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranye.

Ati “Namubwiye ko u Rwanda ntacyo rudakora kugira ngo rutsure amahoro mu bihugu duturanye, kandi igihe cyose hazaba uburyo bwo kugezaho amahoro abandi, u Rwanda ruriteguye. Ntabwo ari twe dukunda imirwano, nta n’uyikunda.”

“Twebwe twiteguye uwo ari we wese uzaza atugana atugezaho amahoro, tuzamwakira tumuhe amahoro. Kuko uretse n’u Rwanda, Afurika ikeneye amahoro kugira ngo ishobore kwiyubaka, kugira ngo ishobore gutera imbere […] Ubwo rero ni byo dukoraho umunsi ku wundi kugira ngo amahoro asakare mu Karere kacu k’Ibiyaga Bigari.”

Ambasaderi Dr. Sebashongore wanabaye muri iki gihugu imyaka irenga 20 mbere yo gusubira mu Rwanda avuga ko afite ubumenyi bwo gushishoza icy’u Rwanda rushaka n’icyo u Bubiligi bushaka.

Yasabye Abanyarwanda kuzamufasha kumva u Bubiligi bushya kuko amaze imyaka 20 ahavuye ariko kandi abasaba kwima amatwi abanyamahanga bavuga nabi u Rwanda bataruzi.

Muri Gashyantare 2020 nibwo Perezida Paul Kagame yagennye Dr. Sebashongore ngo ahagararire u Rwanda mu Bubiligi ndetse muri Werurwe ahita yemezwa na Sena.

Dr. Sebashongore yasimbuye Rugira Amandin wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia.

Dr. Sebashongore yashyikirije Umwami w’u Bubiligi impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu
Dr. Sebashongore yagiye i Bwami aherekejwe n'abakozi bo muri Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi
Kubera COVID-19 buri wese yagombaga kubahiriza ibijyanye n'isuku. Aha Ambasaderi Sebashongore n'umugore we bakarabaga intoki
Abakozi ba Ambasade bategereje Ambasaderi Dr. Sebashongore
Ambasaderi Dr. Sebashongore n'umugore we Murebwayire Jeanne ubwo bari imbere ya Ambasade bagiye i Bwami
Ambasaderi Dr. Sebashongore aherekeje Aide Camp
Dr. Sebashongore avuye i Bwami ageze muri Rwanda House
Bishimiye ko umuhango wagenze neza
Ifoto y'urwibitso yafashwe hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Ubwo Amb Sebashongore n'umusirikare mukuru bita Aide Camp i Bwami bagarukaga muri Rwanda House
Amb Sebashongore yageze i Bwami ayobowe n'umusirikare mukuru i Bwami
Ubwo Amb Sebashongore yavaga i Bwami ageze muri Rwanda House
Ni umuhango wari uteguye neza mu buryo bubereye ijisho
Ubwo bari bategereje Ambasaderi avuye i Bwami
Ambasaderi Dr. Sebashongore yari agaragiwe n'abambaye byerekana umuco Nyarwanda
Abakozi ba Ambasade bakoze ifoto y'urwibutso bari kumwe na Ambasaderi Dr. Sebashongore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .