00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo z’u Rwanda zatanze ubuvuzi ku baturage bo muri Centrafrique

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Mutarama 2023 saa 11:51
Yasuwe :

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye byo kugarura amahoro muri Centrafrique, MINUSCA, zatanze ubuvuzi ku baturage bo mu Mujyi wa Bria.

Muri iki gikorwa cy’ubuvuzi cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 14 Mutarama 2023, Ingabo z’u Rwanda zatanze ubuvuzi ku baturage 54 batuye mu Gace ka Gobolo mu Mujyi wa Bria no muri Haute Kotto mu Burasirazuba bushyira hagati bwa Centrafrique.

Ingabo z’u Rwanda kandi zanatanze umusanzu wazo mu bukangurambaga bugamije kwigisha abatura 115 ku ngamba zikwiye mu kwirinda Malaria.

Ibikorwa byo gufasha abatishoboye, gutanga ubuvuzi ku barwayi si bishya ku Ngabo z’u Rwanda aho zoherejwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.

Mu Ukwakira 2022 nabwo Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique zakoze igikorwa cy’umuganda ndetse zinatanga ubuvuzi ku baturage b’iki gihugu batuye mu Gace ka Bossembele.

Muri ibi bikorwa hatemwe ibihuru, hatuganywa imbuga nto izajya iberamo ubucuruzi bw’ibikomoka ku matungo ndetse abagore batwite bahabwa inzitiramibu.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ingabo mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique. Rufite kandi izindi ngabo zoherejwe muri iki gihugu hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi bifitanye.

Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda ni bo bacunga umutekano w’abayobozi bakuru ba Centrafrique ndetse ni na bo barinda ibikorwaremezo by’ingenzi bya Leta.

Mu Ukuboza 2020 rwohereje muri Centrafrique Ingabo zo mu Mutwe udasanzwe uzwi nka ‘Special Force’ binyuze mu mikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byombi. Izi ngabo zoherezwa zahawe inshingano zo kubungabunga umutekano n’ibikorwa by’amatora yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020 ndetse akaza kugenda neza.

Muri Kanama 2021 u Rwanda rwohereje indi batayo y’ingabo muri Centrafrique nyuma y’ubusabe bwa Loni bwo kongera ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu yatumye rugira batayo eshatu muri Minusca.

MINUSCA yatangiye ubutumwa bwayo muri Centrafrique mu 2014.

N'abana bato bahawe ubuvuzi kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze kubungwabungwa
Nyuma yo gutanga ubuvuzi, Ingabo z’u Rwanda zakoze ubukangurambaga bwagarutse ku kwigisha abaturage ingamba zikwiye mu kwirinda Malaria
Ingabo z'u Rwanda ziri muri Centrafrique zisanzwe zitanga n'umusanzu wazo mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage
Ingabo z’u Rwanda zatanze ubuvuzi ku baturage bo mu Mujyi wa Bria muri Centrafrique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .