Uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi muri Mali, Déo Mbuto, yagarutse ku bitabiriye isabukuru amateka y’Umuryango FPR Inkotanyi mu gihugu cya Mali kuva mu myaka ya 1990.
Mu bikorwa byakozwe n’Umuryango FPR Inkotanyi kuva washingwa muri Mali, yavuze ko mbere ya 1994, wibanze ku bukangurambaga mu Banyarwanda bari batuye muri icyo gihugu ndetse no gukusanya inkunga y’urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye mu 1990.
Yasobanuye kandi ko umuryango wa FPR Inkotanyi muri Mali ugizwe n’abantu b’ingeri ebyiri, zirimo abahatuye kuva kera n’imiryango yabo, hakaba n’abahari kubera akazi.
Nyuma y’igihe kirekire abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri Mali bongeye kwisuganya bashyiraho inzego zihagaririye Umuryango muri Gashyantare 2022.
Mu bisanzwe abanyumuryango bafatanyije n’abandi batuye cyangwa bakora muri Mali bagize uruhare mu gushyigikira gahunda za Leta, gutanga inkunga muri gahunda zinyuranye zirimo Mutuelle de santé , Girinka, Cana Challenge n’izindi.
Musanabera Nadine uhagarariye abategarugaori, yasobanuye ko abategarugori bagize umubare munini w’abanyamuryango muri Mali, kandi bitabira ibikorwa byose by’umuryango n’izindi gahunda zo mu gihugu.
Yavuze ko abategarugori bashima politiki nziza ya FPR Inkotanyi ishyira imbere imiyoboreye myiza mu gihugu.
Yasobanuye kandi ko abategarugori bashinze ihuriro ryabo muri Mali ndetse biyemeje gukomeza gutoza umuco nyarwanda abana b’abanyarwanda muri Mali.
François Rusanganwa, umwe mu bitabiriye isabukuru yashimye iterambere rihambaye atanga urugero rw’amashanyarazi ubu yageze ku baturage mu gihugu hose kubera ubuyobozi bwiza bw’Umuryango FPR Inkotanyi.
Nsiga Diarra uhagarariye urubyiruko yagize ati “Urubyiruko rugomba gusigasira ibyagezweho no gutera ikirenge mu cy’abatubanjiririje.”
Umutegarugori Vestine yashimiye Umuryango FPR ko waremye mo icyizere abagore bagatera imbere bakitinyuka, aho bakora imirimo yose yari isanzwe ikorwa n’abagabo nk’ubucuruzi n’ibindi.
Yashimiye kandi gahunda ya Mutuelle de Santé yatumye ubuvuzi bugera kuri bose.
Ruberintwali Melchiade mu buhamya bwe nawe yavuze ko kwitwa Umunywarwanda akagira igihugu akabasha kugira uburenganzira bwo kwiga, abikesha ubwitange bw’Umuryango FPR Inkotanyi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Mali ufite icyicaro muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga, yagaragaje ko Umuryango FPR-Inkotanyi wavutse biturutse ku bibazo bya politiki by’imiyoborere mibi yari iri mu Rwanda, aho ubuyobozi bubi bwari bwarimitse ivangura n’amacakubiri, guheza bamwe mu Banyarwanda, ubukene bukabije n’imibereho mibi muri rusange.
Yasobanuye kandi ko Umuryango waciye mu bihe bikomeye ariko ukabasha kubaka igihugu cyari cyarasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga yasabye abanyamuryango kwita ku rubyiruko kuko ariyo maboko y’umuryango ejo hazaza.
Yashimiye Abanyamuryango uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ry’izo ntego anabashishikariza gukomeza umurego mu gushyigikira gahunda za Leta kandi bakomeza guharanira icyateza imbere igihugu.
Ibiganiro byakurikiwe n’ubusabane bw’Abanyamuryango, bizihiza Isabukuru y’Imyaka 35 y’Umuryango FPR-Inkotanyi.




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!