U Buholandi: Abanyarwanda basezeye kuri Amb. Karabaranga woherejwe guhagararira u Rwanda muri Sénégal

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 23 Nzeri 2020 saa 02:41
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye, biga n’abakorera mu Buholandi basezeye kuri Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga wari umaze igihe ahagarariye inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu.

Ambasaderi Karabaranga wasezeweho yari amaze imyaka irindwi ahagarariye u Rwanda mu Buholandi aho yari afite icyicaro; yanarebereraga inyungu zarwo mu bindi bihugu birimo Estonia, Latvia, Lituania, Slovenia na Bulgaria.

Uyu mugabo woherejwe guhagararira u Rwanda muri Sénégal, yasimbuwe na Amb. Olivier Nduhungirehe wemejwe nka Ambasaderi mu Buholandi n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Kanama 2020.

Umuhango wo gusezera kuri Ambasaderi Karabaranga wateguwe n’Abanyarwanda bahuriye mu Ishyirahamwe rya Diaspora Nyarwanda mu Buholandi wabaye ku wa 19 Nzeri 2020.

Wabereye mu Mujyi wa La Haye mu cyumba kigari kiberamo ibiganiro mbwirwaruhame cya Hilton Hotel ndetse mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 witabiriwe n’abagize inzego zihagarariye abandi Banyarwanda.

Mu ijambo rye, Perezida wa Diaspora Nyarwanda mu Buholandi, Ndabarasa Jean Claude, yashimiye imikoranire myiza bagiranye, ibikorwa bitandukanye bagezeho ku bufatanye na Ambasade, bwatumye batera intambwe ishimishije.

Christine Safari uhagarariye Umuryango wa Ibuka-Hollande yashimiye cyane uko Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi ibafasha mu bikorwa byose byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu biganiro bitangwa muri za kaminuza n’izindi mbwirwaruhame.

Yifurije Amb. Karabaranga n’umuryango we urugendo rwiza n’akazi keza kamutegereje muri Sénégal, Ibuka inamuha impano y’urwibutso.

Abahagarariye indi miryango batandukanye, amadini, abanyeshuri nabo bahawe ijambo bavuga ku bihe byiza bagiranye na Ambasaderi Karabaranga, bahuriza ku kumwifuriza akazi keza.

Bamwijeje ko Amb. Olivier Nduhungirehe wamusimbuye bazakomeza gukorana na we kugira ngo bashyire mu bikorwa imishinga yose yatangiye.

Amb. Karabaranga yashimye Perezida Kagame wamugiriye icyizere cyo gukomeza kumuhagararira no mu zindi nshingano.

Yagize ati “Nk’uko mubizi Umukuru w’Igihugu yanyohereje mu bundi butumwa bwo kumuhagararira muri Sénégal no bindi bihugu Ambasade yacu ya Sénégal ishinzwe. Na none ni iby’agaciro gakomeye, ni amahirwe adasanzwe yo kongera kugirirwa icyizere n’Umukuru w’Igihugu cyacu.’’

Yavuze ko ari iby’agaciro kuba yarakoranye n’abantu bitangira akazi, ari byo byabafashije kwitwara neza.

Ati “Ndashimira buri wese waje hano uyu munsi n’abandi bataje kubera iki cyorezo cya COVID-19 , cyatumye tudashobora guhura turenze abantu 50 nk’uko amabwiriza ya Leta y’u Buholandi abisaba. Mwebwe rero muhagarariye abandi banyarwanda bo mu nzego za Diaspora, muri Ibuka, mu nzego z’abagore n’urubyiruko, abanyeshuri, abahagarariye Amadini, umuryango, mwese hamwe mwakoze. Nta kabuza Team Rwanda dufite mu Buholandi izakomeza kwesa imihigo yo kubaka u Rwanda twifuza.’’

Umuhango wo gusezera kuri Ambasaderi Karabaranga wasojwe ahabwa impano z’urwibutso, anahabwa ubutumwa bumwifuriza imirimo myiza aho agiye guhagararira u Rwanda i Dakar muri Sénégal.

Amb. Karabaranga Jean Pierre yashimye Perezida Kagame wamugiriye icyizere cyo gukomeza kumuhagararira no mu zindi nshingano
Abanyarwanda baba mu Buholandi basezeye kuri Amb. Karabaranga woherejwe guhagararira u Rwanda muri Sénégal
Abahagarariye amadini bashimiye Amb. Karabaranga bavuga ko bakoranye neza
Amb. Karabaranga yashimiye ubutumire yagejejweho bwo kumusezeraho
Ambasaderi Karabaranga na Madamu we, Uwikeza Mironko bateze amatwi abasezera babifuriza akazi keza bagiye gukomeza muri Sénégal
Ngabonziza Ambroise avuga ijambo
Christine Safari uhagarariye Ibuka mu Buholandi avuga ijambo ryagarutse ku bufasha bahawe na Ambasaderi Karabaranga
Gakuba Emma avuga ijambo mu muhango wo gusezera Ambasaderi Karabaranga
Igihe cyo gushima no gusezera Amb. Karabaranga abagize amatorero y'imbyino za kinyarwanda batanze ubutumwa bwabo
Ndabarasa Claude uyobora Diaspora Nyarwanda mu Buholandi, yavuze ko bamaze gutera intambwe nziza kubera ubuyobozi bwiza
Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade, Ndahiro Hubert, avuga ijambo
Urubyiruko rutanga ubutumwa bwo gushima uko Amb. Karabaranga yarubaniye
Uwikeza Mironko, umugore wa Amb. Karabaranga ashimira uko babanye n'Abanyarwanda baba mu Buholandi
Diaspora Nyarwanda mu Buholandi ishyikiriza Ambasaderi Karabaranga impano yamugeneye
Abanyarwanda batuye, biga n’abakorera mu Buholandi basezeye kuri Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga wari umaze igihe ahagarariye inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu. Aha Safari Christine (iburyo) uhagarariye Ibuka Hollande yashyikirizaga Amb. Karabaranga impano yagenewe n'uyu muryango
Abahagarariye abanyeshuri muri kaminuza zitandukanye mu Buholandi bahaye Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre impano bamushimira ko babanye neza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .