Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023 cyabaye n’umwanya wo gukurikira ubutumwa busoza umwaka umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa Ambasaderi Mathilde Mukantabana yagarutse ku ipfundo rikomeye riri hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’uruhare rukomeye umuryango w’abanyarwanda baba muri Amerika bagira kuri ibi bihugu byombi.
Yagaragaje uburyo aba Banyarwanda bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo anabashishikariza gukomeza kunga ubumwe no gukurikirana ibibera mu gihugu cyabo bagakomeza kukibaha hafi muri iyi nzira y’iterambere.
Ambasaderi Mukantabana kandi yashimye uruhare rw’inshuti z’u Rwanda mu iterambere ry’igihugu, anabashimira uko bakomeje kukiba hafi.
Madamu Cathy Rwivanga, uhagarariye umuryango w’abanyarwanda baba i Washington D.C, Maryland, no muri Virginia, yagaragaje ibikorwa uyu muryango wagezeho mu mwaka ushize wa 2022 ndetse n’ibyo uteganya mu 2023. Yakanguriye abanyamuryango b’iri huriro gukomeza ubuvugizi, kumenyana no gutsura umubano byose bagamije gukomeza kuba hafi igihugu cyabo cy’u Rwanda.
Yagize ati "Mureke tugende tube intumwa z’u Rwanda, tumenyekanishe u Rwanda, dutsure umubano, dukorane , dufatanye ku bw’igihugu cyacu cy’u Rwanda”
Ibi birori byanitabiriwe n’abadiplomate ndetse n’itangazamakuru bakorera i Washington D.C, byanabaye umwanya wo kwidagadura binyuze mu ndirimbo n’imbyino nyarwanda.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!