Amb. James Musoni yatowe nk’umudiplomate w’umwaka muri Zimbabwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ukwakira 2020 saa 02:31
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni, yatowe nk’umudiplomate w’umwaka wa 2019/2020 muri Zimbabwe, ashyikirizwa ishimwe mu gikorwa cyabereye mu murwa mukuru Harare.

Igihembo cy’umudiplomate w’umwaka muri Zimbabwe cyatangiye gutangwa mu 2012 na Diplomat Magazine, hagamijwe kwishimira umusanzu abadiplomate bakorera muri Zimbabwe, bagira mu iterambere ry’igihugu n’abaturage bacyo.

Abahabwa iki gihembo batoranywa n’itsinda rigari ririmo abanyamakuru, imiryango itari iya leta n’abahagarariye urwego rw’abikorera. Iki gihembo muri Zimbabwe kimaze kuba umuhango ukomeye kandi wubashywe.

Nyuma yo gushyikirizwa igihembo ku wa Gatatu, Ambasaderi Musoni yavuze ko yabashije kucyegukana kubera ukureba kure kwa Perezida Paul Kagame, utanga umurongo wo gukoreramo utuma buri wese aharanira ko ibintu bigenda neza kurushaho.

Yavuze ko gahunda y’u Rwanda y’imibanire n’amahanga igamije guteza imbere u igihugu gikorana neza n’amahanga, haba mu bijyanye na politiki n’ubukungu.

Yakomeje ati “Muri urwo rwego, umubano wacu na Zimbabwe wakomeje gutera imbere uko bwije n’uko bukeye kuva twafungura ambasade hano muri Mutarama 2019, kandi turifuza gukomeza kuwagura ubuhahirane bwacu bukagera ku rundi rwego.”

Amb Musoni yongeyeho ko atashoboraga guhabwa iki gihembo iyo hatabaho ubufatanye bw’ubuyobozi bwa Zimbabwe hamwe n’abaturage bayo.

Kimwe n’izindi nzego, Amb Musoni yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyadindije ibikorwa byateganywaga hagati y’ibihugu byombi, birimo inama yagombaga guhuza u Rwanda na Zimbabwe haganirwa ku ishoramari, yari kubera i Kigali muri Werurwe uyu mwaka, yari yitezwemo amasezerano yari gushyirwaho umukono, harimo n’agamije ubufatanye bwa guverinoma z’ibihugu byombi.

Gusa ngo iyi gahunda irimo kunozwa ku buryo inama y’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe yazaba mu mwaka utaha.

Kuva u Rwanda rwafungura ambasade muri Zimbabwe, Ambasaderi Musoni yagiye yitabira ibikorwa bitandukanye bigamije kumenyekanisha amahirwe y’ishoramari mu Rwanda n’ibindi birimo Umuganda rusange, ndetse Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, ni umwe mu bakunze kuwitabira.

Amb Musoni yavuze ko iki gihembo agikesha icyerekezo bahabwa na Perezida Kagame
Ambasaderi Musoni hamwe n’abakozi ba ambasade n’abandi banyarwanda, nyuma yo gushyikirizwa igihembo n’umuyobozi mukuru wa Diplomacy Appreciation Trust, Anara Sibanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .