00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi muri Leta ya Maine bizihije isabukuru y’imyaka 35 imaze ishinzwe

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 20 Ukuboza 2022 saa 02:28
Yasuwe :

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi batuye muri Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’inshuti zabo bizihije isabukuru y’imyaka 35 uyu muryango umaze ushinzwe, mu birori bahuriyemo ku wa 17 Ukuboza 2022.

Ni ibirori byabereye mu nzu y’imyidagaduro iherereye kuri 512 Warren Avenue mu Mujyi wa Portland, byitabiriwe n’abantu barenga 150 barimo abasheshe akanguhe ndetse n’urubyiruko.

Umwe mu bayobozi b’Umuryango FPR Inkotanyi muri Maine, Laurette Rudasingwa yaganirije abitabiriye ibi birori ku rugendo rw’imyaka 35 umuryango wa RPF umaze kuva ku ishingwa ryawo muri 1987 kugeza aya magingo.

Yibukije abitabiriye uyu muhango ko impamvu nyamukuru zatumye RPF ivuka ari ibibazo bitandukanye byari mu Rwanda birimo ibijyanye na politiki, ubukungu, imibereho y’abaturage, ivangura, guheza abanyarwanda bamwe ishyanga.

Kubera ko inzira y’ibiganiro mu gukemura ibi bibazo yananiranye, hitabajwe inzira y’urugamba rwarangiranye no kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Rudasingwa yagarutse ku bintu by’ingenzi RPF-Inkotanyi yagezeho mu myaka 35 imaze ishinzwe harimo gucyura impunzi no guca impamvu zose zitera ubuhunzi, kubaka ubumwe bw’Abanyarwanada, guca irondamoko, kuzahura ubukungu, guteza imbere abari n’abategarugori no guhesha ishema u Rwanda mu ruhando rw’amahanga.

Jeanne Mukankuyo wavuze mu izina ry’abari n’abategarugori, yashimye politiki nziza ya RPF-Inkotanyi yahaye umutegarugori n’umwali w’Umunyarwanda agaciro, kuri ubu akaba afite uruhare rufatika mu iterambere ryarwo.

Yanagarutse kandi ku bindi byiza RPF-Inkotanyi yagejeje ku banyarwanda birimo ubwisungane mu kwivuza, uburezi kuri bose n’izindi gahunda nyinshi zigamije kwishakamo ibisubizo aho gutegereza inkunga ziturutse ahandi.

Uwavuze mu izina ry’urubyiruko, Landry Kwizera, yagarutse ku ruhare urubyiruko rwagize mu ishingwa ry’umuryango wa RPF-Inkotanyi no mu bikorwa byawo cyane cyane mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Yibukije urubyiruko ko nubwo urugamba rw’amasasu rwarangiye, urwo kubaka u Rwanda rugikomeje kandi ko uruhare rw’urubyiruko ari ngombwa cyane. Yaruhaye umukoro wo kurinda ibyagezweho na bakuru babo n’ababyeyi babo, bakabikomeza na bo bakazabiraga abana babo.

Mu ijambo rye, umuyobozi w’umuryango wa RPF-Inkotanyi muri Maine, Damas Rugaba yashimiye abitabiriye ibi birori ndetse n’abateye inkunga y’amikoro kugira ngo iki gikorwa gishoboke barimo abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi muri Leta ya Maine na ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda.

Yibukije kandi impamvu nyamukuru zatumye Umuryango wa RPF-Inkotanyi ushingwa ashimangira ko RPF yatumye abaturage bose bagira ishema ryo kwitwa Abanyarwanda.

Ibirori kandi byaranzwe no gusangira ndetse no kwidagadura mu ndirimbo zirata ibigwi by’umuryango wa RPF-inkotanyi n’ingabo wayo zabohoye u Rwanda zikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Abantu bo mu ngeri zitandukanye bitabiriye ibi birori
Inshuti z'u Rwanda zifatanyije n'abanyamuryango mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 35 FPR Inkotanyi imaze ishinzwe
Damas Rugaba yerekanye abayobozi ba FPR Inkotanyi mri Maine
Jeanne Mukankuyo wavuze nk'uhagarariye abategarugori
Landry Kwizera yashishikarije urubyiruko gukomeza intego z'umuryango wa FPR Inkotanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .