Iyi nzu yiswe ‘Roum’s Events’ izafungurwa kuwa 11 Gashyantare 2023 mu murwa mukuru Bruxelles. Izamurikirwa mu gitaramo cyateguwe na sosiyete J.P ROUM’S yashinzwe na Rugero Jean Pierre.
Roum’s Events, igamije kujya ikorerwamo serivisi zitandukanye, cyane izihuza Abanyarwanda n’inshuti zabo mu bijyanye n’imyidagaduro nk’ubukwe, inama, ibitaramo n’ibiganiro mu nzego zitandukanye.
Iri J.P ROUM’S ni sosiyete isanzwe ikora ubucuruzi butandukanye nko gutwara ibicuruzwa, gucunga imitungo n’ibindi.
Rugero Jean Pierre yavuze ko bagiye gufungura iyi nzu mu rwego rwo gutanga urubuga ku Banyarwanda n’Abanyafurika.
Ati “Uyu mwaka turashaka ko utangirana n’ibikorwa bizakorwa mu rwego rw’umuco w’iwacu, abantu bakabona aho bahurira igihe babishakiye, niyo mpamvu tuzamurika iyi nzu Roum’s Events, igikorwa kikazabera aho iherereye kuri Wchausée de Riusbroek 265, 1660 Drogenbos mu nkengero z’umujyi wa Bruxelles.”
Yavuze ko nyuma yo gufungura iyi nzu, bazakomeza no kugira uruhare mu gutegura ibitaramo by’ubusabane nk’icyo bateguye mu mpera za 2022, cyahuriyemo abantu baturutse hirya no hino, haba Abanyafurika n’inshuti z’Abanyaburayi. Ni igitaramo cyiswe “Soirée de Gala – Special Réveillon”
Rugero yabwiye IGIHE ko umugoroba wa tariki 11 Gashyantare, uzarangwa n’ubusabane, inkera Gakondo n’ibindi.
Kwinjira muri iki gitaramo nta kiguzi ariko bisaba kubanza kwiyandikisha imyanya itarashira. Kwiyandikisha bikorerwa kuri +32 470 884 426 cyangwa kuri +32 484 919 453.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!