Ni umuhango waranzwe n’ibiganiro ku mateka y’ivuka ry’uyu muryango n’uko wabohoye igihugu ukanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ugateza imbere ubukungu bw’igihugu.
Ngango Rutayisire Emmanuel watanze ikiganiro ku mateka y’urugendo rwa RPF Inkotanyi mu myaka 35 ishize, yagarutse ku buryo byari bigoranye kuzahura urwego rw’ubukungu bw’u Rwanda kuko FPR yasanze igihugu gifite umwenda ukomeye w’amahanga.
Ngango wavuze ko yakoraga mu rwego rw’ubukungu igihe FPR yari imaze kubohora igihugu, yakomeje asangiza abanyamuryango uko FPR yabashije kuzahura ubukungu bw’u Rwanda ikarukura mu myenda y’amahanga yari iruremereye cyane maze bigatuma amahanga arugirira icyizere.
Uhagarariye urubyiruko mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Misiri, Patrick Turatsinze we yagarutse ku ruhare rukomeye urubyiruko rwagize mu ivuka n’iterambere ry’umuryango wa FPR-Inkotanyi.
Ati “Abanyarwanda biganjemo ab’urubyiruko bakunze igihugu baravuga bati ‘turambiwe ivangura, imiyoborere mibi, ubujiji n’ ibindi byaganishaga igihugu aharindimuka’, bafata iyambere basiga ibyo bari bafite bahuza imbaraga bajya kubohora igihugu”.
Turatsinze yibukije abanyamuryango ko FPR yashyize urubyiruko ku isonga, iruteza imbere, abana bose bagana ishuri nta vangura.
Ati “ Kuri ubu usanga urubyiruko no mu nzego nkuru za leta, ubu hari abaminisitiri bafite imyaka iri munsi ya 40, urubyiruko rurakataje mu kwihangira imirimo no kwiteza imbere”.
Madamu Cecile Mugorewicyeza uhagarariye abategarugori mu muryango wa FPR-Inkotanyi mu Misiri, yagarutse ku ruhare umugore yagize mu rugamba rwo kubora igihugu ndetse n’uburyo ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi burangajwe imbere na Chairman Paul Kagame bwateje imbere umugore w’u Rwanda.
Ati “Abagore wabasangaga mu nzego zose ku rugamba, yaba imbere mu barwanaga, abari abaganga bahisemo gusiga imiryango yabo bakajya kuvura inkomere.”
Yibukije abanyamuryango uko umugore yahawe ijambo mu miyoborere ya FPR-Inkotanyi ku rwego rutigeze rubaho mbere mu Rwanda.
Ati “ Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yaravuze ati ‘umugore w’ u Rwanda ni ntakorwaho’. Aha yagarukaga ku gaciro n’ijambo umugore yahawe mu myaka 35 ishize, ko nta mugabo ugipfa gukubita umugore kandi ko n’iyo abikoze abihanirwa.”
Ambasaderi w’ u Rwanda mu Misiri, Alfred Kalisa wifatanyije n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri ibi birori na we yagarutse ku mateka yaranze igihugu, uko abakoloni bagiciyemo ibice kugira ngo babashe kukiyobora, uko ubuyobozi bwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bwimakaza ivangura n’iheza, agaruka kandi ku miyoborere myiza ya FPR-Inkotanyi irangajwe imbere na Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Iyi miyoborere ngo ni yo yatumye Abanyarwanda bongera kunga ubumwe bakiteza imbere. Yakanguriye abanyamuryango batuye mu Misiri kongera uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu barushaho kubyaza umusaruro amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Ati “Nk’uko insanganyamatsiko igaruka ku guhanga udushya no kongera agaciro, hari ubumenyi bwinshi mwavoma hano mukabujyana guteza imbere igihugu cyacu mu nzego zose, cyane cyane urubyiruko mukwiriye kwiga neza mukavoma ubumenyi ino aha, mukazabijyana iwacu kugira ngo igihugu cyacu kizamuke aho dufite imbaraga nkeya".
Abanyamuryango biyemeje kurushaho gufatanya mu gukemura ibibazo bireba abanyamuryango batuye mu Misiri, kongera umusanzu batanga mu iterambere ry’igihugu nyuma yo kubona ko uwo batanze umwaka ushize ujyanye no gucanira ingo mu Rwanda watanze umusaruro ushimishije.
Nyuma y’ubusabane no gusangira umutsima w’ isabukuru y’ imyaka 35 umuryango umaze ushinzwe, Chairman wa FPR-Inkotanyi mu Misiri, Jean Patrick Habyarimana yagarutse ku byagezweho na FPR-Inkotanyi mu myaka 35 ishize, ashimangira uruhare rukomeye rwa buri munyamuryango kugira ngo FPR ikomeze itere imbere inateza imbere igihugu.
Yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abanyamuryango ko bakwiriye kuzashyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi mu matora ataha ya 2024 kugira ngo igihugu gikomeze kwihuta mu iterambere.
Ati "Kwizihiza iyi sabukuru ni umwanya wo kongera kwiyibutsa amateka, inzira y’inzitane umuryango RPF-Inkotanyi waciyemo mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Ariko ni n’umwanya wo gutekereza ibyo dukeneye kongera gukora kugira ngo dukomeze twiteze imbere, dutegura ejo heza h’igihugu cyacu."
Habyarimana yasoje umuhango ashimira abanyamuryango bawitabiriye cyane cyane abanyamuryango bashya ndetse anizeza ko imyanzuro n’ibitekerezo byatanzwe uyu munsi azabikurikirana bigashyirwa mu bikorwa.














TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!