00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sénégal: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bizihije imyaka 35 ishize ibayeho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Mutarama 2023 saa 11:04
Yasuwe :

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi n’inshuti z’uyu muryango batuye muri Sénégal bizihije isabukuru y’imyaka 35 Umuryango umaze utangijwe. Ibirori byo kwizihiza isabukuru byabereye kuri Place du Souvenir Africain mu Mujyi wa Dakar.

Perezida w’Umuryango FPR-Inkotanyi muri Sénégal, Dr Philonilla Uwamaliya Thiam, yagejeje ku bitabiriye isabukuru ibikorwa byakozwe n’Umuryango FPR- Inkotanyi kuva washingwa muri Sénégal mu 1988.

Yerekanye ko mbere ya 1994, Umuryango wibanze ku kugaragaza ikibazo cy’ubuyobozi bubi bwari mu Rwanda, bwari bwarahejeje bamwe ishyanga, abari mu Rwanda nabo batagira uburenganzira mu Gihugu cyabo.

Abanyamuryango kandi bigize uruhare mu gushaka inkunga y’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangijwe na FPR-Inkotanyi muri 1990. Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora Igihugu, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri Sénégal bagize uruhare mu gushyigikira gahunda za Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda harimo gushishikariza Abanyarwanda gukunda igihugu no kugira ubumwe, banatanga inkunga muri gahunda zinyuranye zirimo ’Bye Bye Nyakatsi’, ’One Dollar Campaign’, gushyigikira Ikigega Agaciro- Development Fund n’izindi anasaba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi gukomeza gushyigikira gahunda zose z’Igihugu cyabo.

Perezida Umuryango FPR-Inkotanyi muri Sénégal yavuze kandi ko bateganya gusimbura bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Umuryango kuko hari bamwe mu bayigize bimukiye ahandi, kongera abanyamuryango no gutegura umwiherero w’abanyamuryango.

Primien Hagenimana, uri mu rubyiruko rubarizwa muri FPR-Inkotanyi yatanze ikiganiro ku ruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere u Rwanda. Yerekanye ko urubyiruko rw’u Rwanda rwahawe amahirwe menshi n’Umuryango FPR n’ubuyobozi bw’u Rwanda arimo kwiga, kubona akazi, gufashwa kwikorera imishinga iruteza imbere.

Yagaragaje ko kuba benshi mu rubyiruko rw’u Rwanda baravukiye bakanakurira muri politiki nziza y’Umuryango FPR-Inkotanyi, bituma gahunda z’igihugu bazigira izabo bitandukanye n’ababyeyi na bakuru babo bavukiye bakanakurira mu gihe cy’ubuyobozi bubi bwari bwarimitse ivangura no gucamo Abanyarwanda ibice. Yahamagariye urubyiruko gukomeza gushyigikira gahunda za Leta.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga yagaragaje impamvu Umuryango FPR-Inkotanyi wavutse ko byaturutse ku bibazo by’imiyoborere mibi yaranze u Rwanda buyobozi bubi aho bwari bwarimitse ivangura n’amacakubiri, guheza bamwe mu Banyarwanda, ubukene bukabije n’imibereho mibi muri rusange.

Yasobanuye kandi Intego icyenda z’Umuryango FPR-Inkotanyi n’uko zashyizwe mu bikorwa arizo Ubumwe bw’Abanyarwanda, Demokarasi n’Ubuyobozi, Ububanyi n’Amahanga, Ubusugire bw’Igihugu n’Umutekano, kurwanya ruswa, Imibereho myiza, Ubukungu, guca ubuhunzi no kurwanya ingengabitekerezo ya genocide.

Yashimiye abanyamuryango uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ry’izo ntego anabashishikariza gukomeza umurego mu gushyigikira gahunda za Leta kandi bakomeza guharanira icyateza imbere igihugu cyacu bakanafatanya kurwanya abagambiriye gusenya ibyagezweho barimo abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batanze ubuhamya ku byiza Umuryango wagejeje ku Banyarwanda muri rusange, banahiga gukomeza gushyigikira izo ntego. Nyuma y’Ibiganiro habaye gusabana kw’abanyamuryango bizihiza Isabukuru y’Imyaka 35 y’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Uyu muhango wo kwizihiza imyaka 35 ishize Umuryango FPR-Inkotanyi ubayeho yahurije hamwe Abanyarwanda baturutse hirya no hino muri Sénégal
Abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi muri Sénégal bunguranye ibitekerezo ku hazaza h'uyu muryango
Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga yagarutse ku mavu n'amavuko ya FPR-Inkotanyi
Ambasaderi Karabaranga niwe wayoboye igikorwa cyo gukata 'cake'
Byari ibyishimo ku banyamuryango ba FPR- Inkotanyi baba muri Sénégal
Hari hateguwe 'cake' iri mu mabara ya FPR Inkotanyi mu kwizihiza isabukuru y'uyu muryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .