00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buholandi: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahuriye mu birori by’isabukuru y’imyaka 35

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 14 Mutarama 2023 saa 09:23
Yasuwe :

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye mu Buholandi bahuriye mu gikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 ishize uyu muryango uvutse.

Ni igikorwa cyabereye mu mujyi wa Almere uherereye muri Province ya Flevoland. Ni umunsi waranzwe cyane no kuganira ku mateka yaranze umuryango kuva wavuka kugeza ubu, ukomereza mu busabane.

Mu ijambo Emma Gakuba uyobora abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Buholandi, yashimiye abanyamuryango n’inshuti zabo bitabiriye ari benshi kwizihiza imyaka 35 ya FPR Inkotanyi.

Gakuba yagize ati “Isabukuru y’imyaka 35 umuryango FPR Inkotanyi umaze uvutse ni iyo kwizihiza, gutekereza ku ntambwe ikomeye yatewe mu gukemura ibibazo byari byugarije umuryango nyarwanda mu bice byose by’ubuzima. Ni n’umwanya mwiza tubonye wo kwisuzuma hagati yacu nk’abanyamuryango dutuye mu Buholandi.”

Gakuba yashimye kandi ubuyobozi bukuru bw’umuryango n’umukuru w’Umuryango akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ku byiza bamaze kugeza ku Banyarwanda muri rusange.

Hashimiwe kandi imikoranire myiza na Amabasade y’u Rwanda mu Buholandi, kuko ibashishikariza gutahiriza umugozi umwe.

Emma Gakuba yongeye gusaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gukomeza guhesha u Rwanda isura nziza, kutarebera abashaka gusubiza u Rwanda mu icuraburindi, ahubwo bakarushakira inshuti n’abashoramari ba nyabo.

Mu gusoza ijambo rye yagarutse cyane ku gushyira imbaraga mu gutoza urubyiruko indangagaciro z’umuco nyarwanda, kuko ari byo bazagenderaho basagasira ibyagezweho muri iyi myaka 35 ishize.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, nk’umutumirwa mu ijambo rye yagize ati “Iyo FPR Inkotanyi itabaho ntabwo u Rwanda ruba rukiririho ubu.”

Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyagarutse ku rugendo rw’amateka yagejeje aho FPR Inkotanyi ivuka, yerekana kandi ko nyuma yo kubohora igihugu no guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi, habayeho gushyira mu bikorwa ibyari mu mahame umuryango FPR Inkotanyi wagenderagaho kuva uvuka kugeza ubu.

Bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Buholandi bitabiriye ibirori by'isabukuru y'imyaka 35 uyu muryango umaze uvutse
Emma Gakuba uyobora abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Buholandi, yashimiye abanyamuryango n’inshuti zabo bitabiriye ari benshi kwizihiza imyaka 35 ya FPR Inkotanyi
Emma Gakuba yongeye gusaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gukomeza guhesha u Rwanda isura nziza no kutarebera abashaka gusubiza u Rwanda mu icuraburindi
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Iyo FPR Inkotanyi itabaho u Rwanda rutaba rukiririho

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .