00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Butaliyani: Hizihijwe imyaka 35 FPR Inkotanyi imaze, abanyamuryango basabwa kutirara

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 31 Mutarama 2023 saa 05:27
Yasuwe :

Tariki ya 28 Mutarama 2023 mu Murwa mukuru wu Butaliyani i Roma, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahatuye cyangwa abahiga, bifatanyije kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 uyu muryango umaze uvutse.

Rosine Mugunga uhagarariye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye mu Butaliyani, yagarutse ku mateka yaranze umuryango FPR Inkotanyi mu myaka 35 ishize.

Yavuze ko intego uwo muryango watangiranye n’amahame wagenderagaho ari byo ukigenderaho n’ubu kuko bidasaza.

Hatanzwe ibiganiro bitandukanye nk’icyatanzwe na Musoni Shcadrack ku mateka y’Ubuzima bwo kwitwa Impunzi n’inzira yagejeje ku kubohora abanyarwanda.

Teta Nyiridandi afatanyije na Marcella Kamanzi, bagarutse ku ruhare rw’Umugore mu kubohora no kubaka u Rwanda, dore ko ubu u Rwanda ruza ku isonga mu guteza imbere uburinganire mu nzego zitandukanye.

Ornella Kaze, Umujyanama wa Kabiri muri Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa, yashimiye uko igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’Umuryango FPR Inkotanyi cyateguwe, asaba abanyamuryango gukomeza umutima wo gukunda igihugu.

Ati “Mutekereza ku gukunda igihugu n’icyo bivuze kandi mutekereze n’icyo umuntu yagikorera ku rwego urwo ari rwo rwose ashoboye, bityo buri wese muri twe afate umwanzuro agana iyo nzira y’igihugu cye u Rwanda ”.

Yabibukije nubwo hari aho u Rwanda rugeze, nta kwirara kugomba kubaho mu rugamba rwo kubaka u Rwanda kuko hakiri byinshi byo gukora.

Ati “Mukomeze murangwe n’indangagaciro z’u Rwanda ndetse n’amahame agenga umuryango wacu FPR Inkotanyi. Dufatanye dukomeze turwanye umwanzi w’igihugu, twirinde icyadutanya kuko ubutunzi bw’u Rwanda bwa mbere ni abanyarwanda”.

Yasoje yongera kwibutsa abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kudata umwanya mu bitari ngombwa.

Ati “Twese turi intumwa, kandi ubutumwa buraturuta”.

Umunyeshuri w’Umunyarwanda wiga i Roma muri Kaminuza ya Tor Vergata, Gisa Roick yagarutse cyane ku ruhare rw’Urubyiruko mu gukomeza umurage bahawe n’Umuryango bahuriyemo wa FPR Inkotanyi.

Nyuma y’ibiganiro habayeho n’umwanya wo kwakira abanyamuryango bashya.
Uyu munsi wasojwe n’ubusabane.

Imyaka 35 ya FPR Inkotanyi, yabaye umwanya wo gusubiza amaso inyuma harebwa ibyagezweho
Basabwe gukomeza kugendera ku mahame y'Umuryango kuko adasaza
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Butaliyani bibukijwe ko nubwo hari ibyagezweho, urugendo rukiri runini
Bishimiye imyaka 35 FPR Inkotanyi imaze, bakata umutsima

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .