Ibi birori byiswe ‘Christmas Gala Night’ byabereye Knollwood Country Club mu Mujyi wa Granger muri Leta ya Indiana, ku wa 18 Ukuboza 2022.
Byahujwe no kumurika ku mugaragaro gahunda nshya igamije kurushaho kuratira abanyamahanga ibyiza by’u Rwanda yiswe “Rwanda my home country, protect the brand.”
FPR Inkotanyi yashingiwe muri Uganda mu 1987, ifite intego yo kurangiza ivangura rishingiye ku moko n’irondakerere ryarangaga ubutegetsi bwa Leta ya Habyarimana yari yarahejeje ishyanga bamwe mu bana b’u Rwanda.
Iryo vangura ryagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni mbere yo guhagarikwa n’ingabo za FPR.
Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika, Manzi Lawrence, wahagarariye Ambasaderi Mathilde Mukantabana, yabwiye abitabiriye ibi birori ko mu kwizihiza iyi sabukuru hashimwa ibikorwa FPR Inkotanyi yagezeho birimo kugarura umutekano haba mu gihugu no hirya no hino muri Afrurika.
Yibukije ibikorwa by’indashyikirwa ingabo za FPR Inkotanyi zakoze byo kugarura no kubungabunga umutekano mu bindi bihugu bya Afurika birimo Centrafrique.
Yakomeje ati “U Rwanda rwiyemeje kurinda ibindi bihugu guca mu byo rwaciyemo.’’
Manzi yashimangiye ko Ingabo za FPR zabohoje igihugu kikigenga, bityo asaba Abanyarwanda baba mu mahanga kurushaho gukomeza guharanira ubwo bwigenge.
Yasabye by’umwihariko urubyiruko guca ubuhunzi ubwo ari bwo bwose. Yagize ati “Mwe muba muri Amerika mujye muhora mwibaza muti ‘wafasha ute igihugu kugira ngo uce ubuhunzi burundu?’”
Manzi yeretse urubyiruko ko mu gukoresha ikoranabuhanga Abanyarwanda bose, by’umwihariko ababa mu mahanga, bashobora gufata iya mbere mu gutangariza Isi ukuri kw’ibibera mu Rwanda, bagatangaza ibyiza by’igihugu ndetse bakananyomoza abashaka kugisebya.
Ati “Buri muntu afate ingamba ku giti cye, murinde u Rwanda. Mugomba kugaragaza itandukaniro, ahari FPR hatandukane n’aho itari. Aho muri hatandukane n’aho mutari. Natwe nk’abanyamuryango ni icyo dusabwa.”
Manzi yasabye Abanyarwanda baba muri Amerika gukomeza gushyigikira ubuyobozi buriho kugira ngo bazarage abana babo ahazaza heza.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Amerika, Mbangukira Yehoyada, yatanze ubuhamya bw’umunyamahanga bakorana wari warifuje kuva kera kuzasura u Rwanda, none akaba yarabigezeho uyu mwaka.
Yavuze ko abantu benshi batangarira cyane ubutwari bw’Abanyarwanda, asaba buri wese gukomeza guharanira iri shema.
Yabwiye abitabiriye ibi birori ko u Rwanda iyo rutiha umurongo ngenderwaho rwihaye ubu rutari kuba rugeze aho rugeze. Ati “Muri ba Ambasaderi b’u Rwanda aho muri hose.”
Abagize Diaspora ya Midwest basabwe gukomeza guhindura imyumvire, guteza imbere igihugu, kukirwanira no kucyitangira.
Uwayoboye ikiganiro nyunguranabitekerezo, Prof. John Musiine uyobora FPR muri Midwest, yasabye urubyiruko kurushaho kugira uruhare mu kunyomoza abavuga u Rwanda nabi.
Yagize ati “Ntimwirare ngo mureke abantu bavuge nabi u Rwanda. Muvuge ukuri kw’aheza igihugu kigeze.”
Muri iki kiganiro hatanzwe umwanya wo kubaza ibibazo binyuranye no kungurana ibitekerezo.
Gerald Sefuku, uri mu basubije ibibazo, yerekanye urutonde rw’abatangije ibikorwa bya FPR Inkotanyi muri Midwest, ashima uruhare rwabo.
Dr. Liliane Nyamuziga we yasabye urubyiruko guhindura imyumvire, kwitangira igihugu no kugiteza imbere.
Leonard Kwitonda uyobora Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu Gace ka Midwest, yashimye Perezida Paul Kagame, avuga ko mu mpinduka yazanye mu gihugu harimo ko buri Munyarwanda wese yahawe ijambo.
Yunzemo ati “Nk’abanyarwanda turi mu ntara ya gatandatu dukwiye guhaguruka tukarwanya ba bandi bashaka gusubiza igihugu cyacu inyuma.”
Insanganyamatsiko yo kwizihiza iyi sabukuru yagiraga iti “Impinduramatwara igamije guhanga no gushyira mu gaciro.”
Uretse kwizihiza isabukuru y’umuryango wa RPF, hasobanuwe Gahunda “Rwanda my home country, protect the brand.”
Rutsobe Nsengiyumva uri mu batangije "Rwanda my home country, protect the brand" yasobanuye ko iyi gahunda igamije kongerera Abanyarwanda ishyaka ryo gukunda igihugu babigaragariza Isi yose.
Yavuze ko muri uru rugamba rushya rwo kurwanirira igihugu n’ishema ryacyo, buri wese asabwa kurushaho kuvuga neza u Rwanda abinyuza ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hose hahererekanirwa amakuru.
Yagize ati “Ndabasaba ko dufatanya muri iyi gahunda yo kurinda isura nziza y’u Rwanda, tugahinyuza abarusebya, tukerekana ko u Rwanda rutaheranywe n’amateka mabi rwanyuzemo.”
Ibi birori byaranzwe no kuririmba, kubyina no gusabana hacurangwa indirimbo zirata ibyiza by’u Rwanda, izivuga ibigwi by’Inkotanyi, izivuga ubutwari bw’Abanyarwanda n’izindi zigaruka ku muco gakondo. Aba banyarwanda banasangiye ibyo kurya n’ibyo kunywa, baratarama.
Mu bandi bitabiriye ibi birori harimo Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika, Francis Mulindwa; Faith Rukundo waturutse muri Ambasade; Perezida wa Ibuka muri Amerika, Jason Nshimye; abayobozi ba za Diaspora zo muri Leta za Arizona, New York na Maine n’abanyamuryango baturutse hirya no hino muri Amerika by’umwihariko leta zegereye Indiana.
Mu gusoza, aba banyarwanda bibukijwe ko hategurwa umwiherero w’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baba muri Amerika y’Amajyaruguru (Amerika na Canada), uzabera muri Canada muri Gicurasi 2023.
Kuri uyu munsi, Ambasade yatanze serivisi zirimo izo gufata ibikumwe ku bashaka pasiporo nshya zikoranye ikoranabuhanga.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubu hari imiryango ya diaspora 28, muri za leta zinyuranye.
















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!