Uyu muhango wahuje abantu basaga ijana barimo abana 33 kuva ku bakivuka kugeza ku bafite imyaka 14, ababyeyi babo, abanyamuryango n’inshuti z’umuryango bahuriye hamwe ngo bizihize ivuka rya Yezu/Yesu Kristu.
Ibi byari ibirori byaranzwe n’indirimbo za Noheli, imikino itandukanye gusabana ndetse n’abana bagenerwa impano za Noheli, ibi byose byakozwe mu kurushaho kwishimana.
Tariki 25 Ukuboza ni umunsi udasanzwe ku bakirisitu kuko ari bwo bibuka bakanizihiza ivuka rya Yezu/Yesu.
Ijambo Noheli rikomoka ku ijambo ry’Igifaransa “Noël”, naryo ryakomotse mu Kilatini “Natalis” bivuze “umunsi w’amavuko/isabukuru y’amavuko”. Mu Cyongereza Noheli yitwa “Christmas”.
Imyiteguro y’uyu munsi iba ari myinshi mu ngeri zitandukanye, aho usanga mu bikorwa harimo no gusangira n’abana.
Umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Global Survivors for Peace, Catherine Borshuk, yavuze ko kwishimana n’abato byateguwe kugira ngo abantu babe hamwe bizihize iminsi mikuru ndetse basangizanye urukundo.
Ibi abihuje na Immaculée Songa washinze uyu muryango, uyu we yavuze ko ibihe byo gusabana biba bikwiye.
Global Survivors for Peace ni umuryango washinzwe ugamije kurengera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bibanda ku kubaka amahoro, uburezi no gushyigikira abagore.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!