Iyi sosiyete iteganya ko muri 2026 izi modoka zizaba zaratangiye kuboneka. Uyu mushinga bawushyizemo imbaraga mu rwego kugabanya imodoka zikoresha lisansi na mazutu mu kubungabunga ibidukikije.
Ford yatangaje ko igiye gushora akabayabo ka miliyari y’amadorali y’Amerika mu gutunganya uruganda rwayo ruri mu Budage mu mujyi wa Cologne, kugira ngo byibuze muri 2023 izi modoka zizabe ziboneka ku isoko.
Umuyobozi wa Ford i Burayi, Stuart Rowley yatangaje ko bagiye kuvugurura uruganda rwa Cologne mu rwego rwo kwihutisha imirimo yo gukora izi modoka.
Ati “Ubu tugiye gutunganya uruganda rwa Cologne rumaze imyaka 90 rukorera mu Budage. Ni rumwe mu nganda za Ford zakoze cyane muri iyi myaka,ruzadufasha kugera ku ntego yacu muri ibi bihugu by’i Burayi.”
Iyi sosiyete n’imwe mu masosiyete akora imoda ikomeye cyane kuko ku isoko ry’u Burayi yihariye 15% ry’abaguzi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!