Integuza ku byago bishobora kuzagwira Isi kubera kutita ku bidukikije

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 Ugushyingo 2020 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatandatu tariki 26 Mata 1986, nibwo habaye impanuka y’uruganda rwa nucléaire rwa Chernobyl muri Ukraine, kugeza uyu munsi ingaruka zabyo ntabwo zirashira. Abaturage bimuwe mu nkengero z’aho rwari rwubatswe, ubu habaye ishyamba ribyigana n’amagorofa.

Uru ni rumwe mu rugero rw’imibanire itari myiza ya none hagati y’umuntu n’ibidukikije, aho igihe muntu yimutse, ibimera bisagamba, bikaba inganzamarumbo.

Uburyo ibikorwa bya muntu bikomeje kubangamira ibidukikije bigarukwaho by’umwihariko muri filime ‘A Life on Our Planet’, yakozwe n’Umwongereza, David Attenborough w’imyaka 93. Yagiye hanze ku wa 4 Ukwakira 2020, ibanza kwerekanwa kuri Netflix.

Igaruka ku rugendo rwa Attenborough wazengurutse ibihugu byinshi ku mibumbe yose y’Isi, aho yiboneye impinduka n’ibyago ibikorwa bya muntu byagiye bigira kuri uyu mubumbe dutuye, uko umubare w’abawutuye wagendaga utumbagira, ibidukikije byo bikagabanyuka. Muri Afurika y’Iburasirazuba yahageze mu 1960.

Uko amashyamba yagendaga atemwa cyangwa atwikwa, inyamaswa zo mu gasozi zarakendereye. Uyu munsi bibarwa ko inkoko zihariye 70% by’inyoni zose zo ku Isi, mu gihe inyamaswa muri rusange nazo zisigaye mu matungo abantu borora, ku buryo izo mu gasozi zingana na 4%.

Bibarwa ko mu gihe muntu adahinduye imikorere mu bijyanye n’ibidukikije, akiga gukorera ibidukikije bimuri iruhande aho kubanza kubyigizayo, ibibazo bitazabura kuvuka. Bitabaye ibyo, ubushyuhe bw’Isi buzakomeza kuzamuka ku buryo mu 2100 buzaba bumaze kwiyongeraho dogere Celcius 4.

Attenborough yavuze ko mu guhangana n’iki kibazo, ibihugu byashyira imbaraga mu gutera amashyamba ku bwinshi, ndetse bigakoresha ingufu zisubira nk’izikomoka ku zuba cyangwa amazi, aho kuba amakara atuma ibiti bitemwa cyangwa ibikomoka kuri peteroli byohereza imyuka myinshi yangiza ikirere.

Bibarwa ko gutera amashyamba menshi ari ingenzi, kuko ashobora kugabanya nibura bibiri bya gatatu bya carbone yoherezwa mu kirere.

Ibyo bigahuzwa n’uko abantu batangira kwiga uburyo bakora ubuhinzi bakoresheje guhinga ku butaka buto, urugero ni nk’u Buholandi bwabashije kubigeraho, ku buryo buri ku mwanya wa kabiri ku isi mu kohereza mu mahanga ibiribwa byinshi.

David akomeza ati “Ibi dukwiye kubikora tutazirikana ko ari ugutabara umubumbe wacu, ahubwo ni ukwitabara ubwacu.”

Ibihugu byasabwe gufata ingamba

Ubwo herekanwaga iyi filime yakozwe na David Attenborough, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas, yavuze ko muri uku kwezi u Bwongereza bwari bwiteguye kwakira Perezida Paul Kagame n’abandi banyacyubahiro, mu nama ku kurengera ibidukikije no gihangana n’ihindagurika ry’ibihe, izwi nka COP26.

Gusa kubera icyorezo cya Coronavirus, yimuriwe umwaka utaha. Ambasaderi Lomas yashimangiye ko COVID-19 ariko idakwiriye kubuza abantu guhangana n’ikibazo gikomeye cy’ihindagurika ry’ibihe.

Yakomeje ati “Imihindagurikire nicyo kibazo gikomeye kibangamiye ibisekuru bizaza. Muri Afurika, ukwiyongera k’ubushyuhe bikomeje kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage, nubwo ibihugu by’uyu mubumbe byihariye gusa 2-3% by’imyuka isi yohereza mu kirere. U Rwanda rwohereza imyuka mike yangiza ikirere, ariko rukomeje kugerwaho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe nk’imyuzure n’inkangu.”

Inkangu ni kimwe mu bimenyetso by'ihindagurika ry'ibihe

Ibyo ngo bigaragaza ko ari uruhare rwa buri wese mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, aho gutekereza ko ari inshingano z’igihugu cyangwa urwego rumwe.

Yavuze ko kwita ku bidukikije byatanga umusanzu mu ngamba zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere bitarenze 2030, agaragaza ko u Bwongereza bushishikajwe no gutera inkunga imishinga iri muri urwo rwego, harimo no mu Rwanda.

Mu mishinga batera inkunga harimo uwa FONERWA ugira uruhare mu bikorwa birimo kubungabunga igishanga cya Nyandungu, ndetse ikigo Bboxx cyo mu Bwongereza kiri gutanga umusanzu mu gutuma Abanyarwanda bakoresha ingufu zitangiza ikirere, zikomoka ku mirasire y’izuba.

Minisitiri w’Ibidukikije, Jeanne d’Arc Mujawamariya, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ishishikajwe no gukemura ibibazo by’ibidukikije hagamijwe guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Yavuze ko nubwo hari intambwe iterwa buri mwaka mu kugabanya ingano y’imyuka yoherezwa mu kirere, hari intambwe ukomeye igomba guterwa.

U Rwanda ruheruka kwiyemeza kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere ho 38% bitarenze umwaka wa 2020, gahunda biteganywa ko izatwara miliyari $11 mu myaka icumi iri imbere, u Rwanda rukazakorana n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Bizakorwa binyuze mu mishinga irimo amazi, ubuhinzi, ibimera n’amashyamba, ubucukuzi bw’amabuye burengera ibidukikije n’ibindi.

U Rwanda rwiyemeje gukomeza kugabanya imyuka ihumanya ikirere

Minisitiri Mujawamariya yakomeje ati “Ikindi nta mushinga uzajya utangira mu Rwanda hatabayeho inyigo ijyanye no kurengera ibidukikije ngo hatangwe icyemezo.”

U Rwanda rwashyizeho FONERWA mu 2012 ku bufatanye n’u Bwongereza, aho gitera inkunga imishinga ijyanye kurengera ibidukikije.

Mu myaka isaga umunani ishize, iki kigega kimaze gushyira hamwe miliyoni $180, kandi aho aya mafaranga yaguye ahorwa hamaze gutanga imirimo 140 000.

Minisitiri Mujawamariya yashishikarije abikorera kongera ishoramari mu mishinga ibyara inyungu ariko irengera ibidukikije, anasaba ababyeyi kwigisha abato aho gutera igiti bagatera ishyamba, nk’uburyo bwo kubaka umuco wo kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Nsengimana Olivier uyobora Rwanda Wildlife Conservation Association, yavuze ko bafite imishinga igamije gushishikariza abantu kongera ibiti batera.

Ati “Igihe kirageze ko buri wese abigire ibye, ari nacyo ntekereza ko COP26 igamije. Nk’urugero hari gahunda turimo gutangiza mu muryango wacu, ku wa Mbere tuzasinyana amasezerano n’abaturage, barimo kuduha ubutaka bwabo ngo dutere ibiti, tukajya tubaha idolari rimwe kugiti, ku mwaka.”

Aho abaturage bimuwe muri Chernobyl, ishyamba rituranye n'amagorofa
Abantu batandukanye kuri uyu wa Kane barebye filime David Attenborough: A Life on Our Planet, mu gikorwa cyateguwe na ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda
Ambasaderi Lomas yashimangiye ko COVID-19 ariko idakwiriye kubuza abantu guhangana n’ikibazo gikomeye cy’ihindagurika ry’ibihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .