Minisitiri Mujawamariya yasabye abanya-Gicumbi kwita ku mashyamba birinda akaga kazanwa n’ubutayu

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 7 Ugushyingo 2020 saa 07:27
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jean D’Arc,yasabye abaturage b’Akarere ka Gicumbi guhuza ubutaka kugira ngo haterweho amashyamba hagamijwe kubungabunga ibidukikije .

Ibi Minisitiri yabigarutseho ku wa 7 Ugushyingo 2020 mu Karere ka Gicumbi,ho murenge wa Byumba, ubwo hatangizwaga igihembwe cyo gutera amashyamba muri gahunda z’umushinga ugamije kongerera abaturage ubushobozi ku guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe uzwi nka Green Gicumbi.

Ahatewe amashyamba kuri uyu wa Gatandatu ni ahahoze hari amashyamba y’abaturage yangiritse cyangwa yashaje.

Akarere ka Gicumbi, gasanzwe ari akarere karangwamo imisozi miremire kandi ihanamye, kakaba gakunze kwibasirwa n’ibiza. Aha niho Minisitiri w’Ibidukikije yahereye avuga ko hatagize igikorwa abaturage bakwisanga mu byago, abasaba guhuza ubutaka kugira ngo buterweho amashyamba .

Ati "Kuri ziriya hegitari 20 twateyeho amashyamba, mwabonye ko hariho ubuhaname buri kugera kuri hafi 80%. Hatagize igikorwa rero Gicumbi yagerwaho n’akaga gakomeye.”

Yakomeje agira ati"Gicumbi rero nkuko mubizi ni akarere k’imisozi miremire, ni akarere gafite n’ubukungu. Niyo mpamvu tugomba kubungabunga iyo misozi ndetse n’ubwo butaka, tukabufata kugira ngo tubuhinge ariko tubungabunga ibidukikije".

Minisitiri Mujawamariya yavuze ko ahatewe amashyamba hari hasanzwe ari ubutaka bw’abaturage bwarimo ibiti bishaje , aboneraho gusaba abaturage kwita ku biti byatewe banashyiraho amaterasi y’indinganire aho bishoboka.

Ati"Abaturage ibyo basabwa ni uguhuza imirima yabo kugira ngo dushobore guteraho amashyamba. Bari basanzwe bafite amashyamba ariko ashaje tubafasha kuyavugurura.”

“Mu byukuri icyo dusaba abaturage ni uguhuza imirima yabo tukabungabunga iyo mirima dushyiraho amaterasi y’indinganire aho bishoboka, cyangwa se imiringoti aho bishoboka tugateraho amashyamba.”

Yavuze ko abaturage bakwiriye gukurikirana bakareba ko ibiti bateye bikura, icyangiritse bakagisimbuza vuba.

Muri rusange hatewe ibiti ibihumbi 50 ku buso bungana na hegitari 20 bwagenewe amashyamba .

Guverineri w’Intara y’Amajyarugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko abaturage basigaranye umukoro wo kurinda ibiti ari nako batangira kwiga umuco wo gukoresha rondereza cyangwa gaz hagamijwe kubungabunga amashyamba.

Ati"Turemera ko ibicanwa bikenerwa umunsi ku munsi ariko bagomba kwinjira mu buryo umuturage akoresha ibikoresho bituma acana bike mu buryo bushoboka , yaba rondereza ndetse na gaz aho bishoboka. Abaturage babishyigikire, babigire ibyabo hanyuma na ya mashyamba bayarinde dukomeze twagure ubuso tugomba guteraho amashyamba.”

Usibye kuba aka karere katewemo amashyamba, biteganyijwe ko uyu mwaka mu gihugu hose hazaterwa ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 7 410, amashyamba kuri hegitari 909 2, n’ibiti by’imbuto ziribwa bisaga 803,947. Ni mugihe amashyamba yangiritse azasazurwa angana na hegitari 500.

Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko kugera mu 2024, 30% by’ubuso bw’igihugu buzaba buteyeho amashyamba kandi acunzwe mu buryo burambye kugira ngo arusheho kubyazwa umusaruro uhagije.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .