Byatangarijwe mu Nama nyunguranabitekerezo yabaye mu minsi ishize yateguwe n’Umuryango w’Abibumbye, u Bwongereza, u Bufaransa, Chile n’u Butaliyani.
U Rwanda rwagaragaje ko miliyari 5.7 z’amadolari azakoreshwa mu ngamba zo kurwanya imihindagurikire y’ikirere mu gihe miliyari zisaga 5.3 z’amadolari zizashorwa mu kubungabunga ikirere.
Biri muri gahunda ya Leta yo kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere nkuko biri mu masezerano ya Paris, aho u Rwanda rwiyemeje kuba rwabigabanyijeho 38 % bitarenze mu 2030.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigega gishinzwe Ibidukidije mu Rwanda, FONERWA, Mugabo Mpinganzima Teddy, yabwiye The NewTimes ko hagiye gushyirwaho ingamba zo gukusanya amikoro yo gushyira mu bikorwa gahunda yo kubungabunga ikirere.
Ati “Kuva Rwanda Green Fund yashingwa hamaze gukusanywa miliyoni 200 z’amadorali ndetse tuzakomeza gutanga umusanzu mu gukusanya ubushobozi bwo kubungabunga ikirere dufatanyije n’abafatanyabikorwa ba leta.”
Yasobanuye ko ingamba zo gukusanya umutungo zizibanda ahanini ku bice bifite ubushobozi bwo gukurura ishoramari mu gihugu no mu mahanga.
Yavuze ko mu bikenewe harimo gahunda yo kongera uburyo bwo kubona gaz yo guteka kugira ngo igabanye imyotsi iva mu gukoresha inkwi, hakaba hakenewe amadolari miliyoni 49 ku buryo hazatangwa gaz ku ngo zirenga miliyoni 1.1.
Hakenewe kandi miliyari imwe y’amadorali yo guhindura 20% y’ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo bikoresha mazutu hagakoreshwa ibyifashisha amashanyarazi na miliyoni 150 z’amadorali kugira ngo 20% y’ibinyabiziga bitwara abantu mu buryo rusange bizabe bikoresha amashanyarazi mu 2030.
Hakenewe kandi miliyoni zisaga 250 z’amadolari yo kugira ngo Kigali ndetse n’indi mijyi iyunganira ihinduke imijyi yubahiriza ibidukikije.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!