Abanyeshuri bashyiriweho uburyo bwo gukomeza gukurikirana amasomo yabo hakoreshejwe ubutumwa bugufi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 7 Ukwakira 2020 saa 06:07
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bashyiriweho uburyo bw’ikoranabuhanga buzabafasha gukomeza gukurikirana amasomo yabo hifashishijwe ubutumwa bugufi buzwi nka ‘SMS’.

Muri ubu buryo bushya abanyeshuri bazajya biyandikisha bakoresheje umubare usanzwe ubaranga, mu gihe bakoresha urubuga rutangirwaho amasomo rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, REB ubundi bagire amahirwe yo kuba babaza umwarimu ikibazo runaka, mu gihe kidatinze bahabwe ibisubizo muri SMS.

Ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga buzwi nka ‘Shupavu’ bwakozwe n’ikigo gisanzwe gitanga ibisubizo mu rwego rw’uburezi bishingiye ku ikoranabuhanga cya Eneza Education ku bufatanye na MasterCard Foundation.

Ku ikubitiro iri koranabuhanga ryatangiranye ubu buryo bwo kubaza ibibazo umunyeshuri agasubizwa hakoreshejwe ubutumwa bugufi, ariko Eneza Education ivuga ko mu minsi iri imbere iteganya no kongeramo uburyo buzajya bufasha abanyeshuri kubona amasomo atandukanye bifuza kandi ajyanye n’integanyanyigisho igihugu kigenderaho.

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazahabwa amahirwe yo gukoresha iri koronabuhanga ku buntu kugeza ku wa 31 Nyakanga 2021.

Umuyobozi wa Eneza Education, Wambura Kimunyu, yavuze ko buri munyeshuri azagira amahirwe yo gukoresha iri koranabuhanga hatagendewe ku bwoko bwa telefone akoresha.

Ati “Ikoranabuhanga ryacu rya Shupavu rishyira integanyanyigisho y’igihugu mu buryo bw’ikoranabuhanga rigatuma iboneka kuri telefone iyo ariyo yose”

Yakomeje avuga ko banejejwe no kwinjira ku isoko ry’u Rwanda nyuma y’ibindi bihugu byinshi bakoreramo.

Ati “Duterwa ishema no kuba twarafashije miliyoni z’abanyeshuri muri Kenya, Ghana na Côte d’Ivoire kandi twiteguye gufasha na miliyoni z’abanyeshuri b’abanyarwanda. Turizera ko abanyeshuri bo mu Rwanda bazabona iri koranabuhanga ryacu rizahuzwa na e-Learning ya REB nk’umufatanyabikorwa mu myigire muri iki gihe.”

Umuyobozi wa MasterCard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yavuze ko kuba iri koranabuhanga ridakenera internet bizafasha n’abana baturuka mu miryango itishoboye.

Eneza Education isanzwe ikorera mu bindi bihugu birimo Kenya na Ghana, mu Rwanda abanyeshuri bakazabasha kuyikoresha banyuze ku murongo wa MTN Rwanda.

Ati “Mu gihe uburyo bw’ikoranabuhanga bwinshi bukoreshwa mu burezi bwibanda kuri internet, Eneza irihariye mu kwibanda ku kwiga hakoreshejwe ubutumwa bugufi budakenera internet. Ibi bituma bigera ku bantu benshi barimo n’abatishoboye.”

Yakomeje agira ati “Twabonye umusanzu w’ubu buryo muri Kenya no mu bindi bihugu kandi dutegereje kureba uko buzafasha urubyiruko rw’u Rwanda."

Kuva Leta y’u Rwanda yafata icyemezo cyo kuba ihagaritse amashuri mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, abanyeshuri babarirwa muri miliyoni eshatu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bamaze amezi asaga atandatu batajya ku ishuri, iri koranabuhanga ryitezweho gukomeza kubafasha gukurikirana amasomo yabo.

Muri ubu buryo bw'ikoranabuhanga umunyeshuri azajya abaza ikibazo ashaka asubizwe hakoreshejwe ubutumwa bugufi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .