Abasaga kimwe cya kabiri cy’abatuye isi bakoresha imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Nyakanga 2020 saa 10:25
Yasuwe :
0 0

Raporo yiswe Digital 2020 Global Statshot yerekanye ko abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga ku Isi basaga kimwe cya kabiri cy’abayituye.

Iyi raporo yasohotse kuwa 21 Nyakanga 2020, ivuga ko ubwiyongere bw’abakoresha imbuga nkoranyambaga bwaturutse ku cyorezo cya Coronavirus, kuko ikoranabuhanga ariryo ryasimbuye uburyo abantu batumanagaho.

Digital 2020 Global Statshot igaragaza ko nibura abantu miliyari 3.96 ku Isi bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Iyo raporo ivuga ko mu mezi 12 ashize, abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga ku Isi biyongereyeho 10. Bivuze ko buri segonda, abantu 12 bashya babaga bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, 43 % bavuze ko bazimazeho umwanya munini kubera ingamba zagiye zishyirwaho zo kwirinda coronavirus. Urubyiruko rwazifashishije mu kurushaho kumenyana n’inshuti zabo naho ibyamamare byazifashishije kugira ngo bikomeze kuba hafi y’abafana.

Mu babajijwe, 80 % bavuze ko kujya kuri internet byabafashije cyane, nk’aho 76 % bavuze ko byafashije abana babo mu masomo, 74 % bakomeje kuba hafi y’imiryango yabo naho 43 % byabafashije kubungabunga ubuzima bwabo bwo mu mutwe.

Nubwo abakoresha imbuga nkoranyambaga biyongereye, raporo igaragaza ko hakirimo icyuho n’ubusumbane mu ikoreshwa ryazo. Nko muri Amerika y’Amajyepfo, mu Burayi, Aziya na Afurika y’Amajyaruguru abazikoresha bari ku kigero cyo hejuru kuko bari hagati ya 57 % na 82 %, mu gihe muri Afurika y’Iburasirazuba bari ku 14 %. Muri Aziya y’Amajyepfo abakoresha imbuga nkoranyambaga ni 36 %.

Ubusumbane mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ku bagore n’abagabo nabwo bwarigaragaje. Raporo ivuga ko nko muri Afurika, mu bantu batanu bakoresha imbuga nkoranyambaga, babiri aba ari abagore mu gihe batatu ari abagabo.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga ku isi biyongereyeho 10 % mu mezi 12 ashize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .