00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel Rwanda yashyizeho inyongera ya 100% inatangiza internet ya 4G

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 17 Ukuboza 2021 saa 06:15
Yasuwe :

Airtel Rwanda yashyizeho inyongera ya 100% ku muntu uzajya agura ipaki yo guhamagara akoresheje Airtel Money inatangiza internet ya 4G.

Iyi nyongera igenewe abantu bazajya bagura amafaranga yo guhamagara bakoresheje Airtel Money, ayo umuntu aguze akazajya ahita ayakubirwa kabiri ako kanya.

Iki kigo kandi cyatangije internet ya 4G izaba yihuta kurusha iya 3G yari isanzwe gishyiraho n’inyongera ya 50% ku bakoresha internet ya 3G.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yavuze ko batangije internet ya 4G kugira ngo bahe abakiliya babo internet yihuta kandi ihendutse.

Ati “Nshimishijwe no kubamurikira internet ya 4G izaba yihuta kandi iri ku giciro cyiza ndetse ndanabatangariza ko twashyizeho inyongera ku bantu bagura inite bakoresheje Airtel Money.”

Iyi internet ya 4G izajya igurwa mu mapaki atandukanye irimo iy’ukwezi izajya igura 16 000 Frw itanga 5GB, hari kandi imara iminsi irindwi ya 1GB igura 1 600 Frw hari kandi na MB 500 zizajya zigura 600 Frw.

Umukiliya ushaka kugura internet ya 4G akanda *255*2 # agakurikiza amabwiriza bitewe n’ipaki ashaka cyangwa agakoresha App ya MyAirtel ku bakoresha telefoni zigezweho.

Airtel ikorera mu bihugu 14 bya Afurika mu Rwanda ikaba ifite abakiliya bahoraho basaga miliyoni enye.

Umuyobozi wa Airtel ubwo yaganiraga n'abakozi b'ikigo ayobora bari muri Expo
Umuyobozi wa Airtel Rwanda ubwo yari kuri stand y'ikigo ayobora muri Expo
Anitha Pendo na Bamenya bafatanyije mu kumirika izi serivisi nshya za Airtel
Ramadhani uzwi nka Bamenya ni umwe mu bamamaza serivisi za Airtel
Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yavuze ko batangije internet ya 4G kugira ngo bahe abakiliya babo internet yihuta kandi ihendutse

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .