Uru rubuga rushamikiye kuri Facebook rukoreshwa n’abasaga miliyari 2. Tariki 4 Mutarama rwatangaje ko rugiye gushyiraho amavugurura mashya azatangira tariki 8 Mutarama, arimo kuba buri wese ukoresha WhatsApp mbere yo kwemererwa kuyikoresha azajya abanza kwemera ko amakuru ye asangizwa abakora ibikorwa byo kwamamaza kuri Facebook.
Ibi ntabwo byishimiwe n’abakoresha uru rubuga cyane cyane abanyaburayi, aho bamwe bahisemo kujya bakoresha izindi mbuga zihanganye na WhatsApp arizo Telegram na Signal kuko ho amakuru y’uyikoresha agirwa ibanga.
Ugendeye ku mibare itangwa n’ikigo cya Sensor Tower, yagaragaje ko kuva WhatsApp yatangaza amavugurura tariki 4 Mutarama, abamanura (Download) urubuga rwa Signal babikoze inshuro 246,000 nyuma y’icyumweru gusa WhatsApp itangaje ibi, ndetse mu cyumweru cyakurikiye umubare uriyongera ugera ku nshuro miliyoni 8.8.
Abakoresha uru rubuga babaye benshi cyane mu Buhinde aho biyongereyeho miliyoni 2.6, u Bwongereza biyongeraho 183 600 naho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika biyongeraho miliyoni yose.
Ubu bwiyongere bukabije bwatumye uru rubuga rugira ibibazo bya Tekiniki ariko byahise bikosorwa.
Ibi kandi byanatewe n’uko tariki 7 Mutarama umukire wa mbere ku isi Elon Musk yanditse ku rukuta rwe rwa Twiiter agira inama abantu yo gukoresha urubuga rwa Signal.
Abakoresha urubuga rwa Telegram bo kuva mu ntangiriro z’icyumweru gisoza umwaka wa 2020 bariyongereye cyane, bava kuri miliyoni 6.7 bagera kuri miliyoni 11.
Mu Bwongereza biyongereyeho 54 000 mu gihe muri Amerika biyongereyeho 399 000.
Mu gihe kimwe n’icyo umubare w’abakoresha izi mbuga wiyongerega uwabamanura urwa WhatsApp waragabanutse cyane uva kuri miliyoni 11.3 ugera kuri miliyoni 9.2.
Umwe mu bareberera bya hafi iby’imbuga nkoranyambaga ukora muri Sensor Tower, yatangaje ko ibi ntacyo bivuze cyane ku rubuga rwa WhatsApp kuko kuva rwashingwa mu 2014 rumaze kumanurwa inshuro miliyari 5.6.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!