Ku wa Mbere Twitter yatangaje ko konti zikoreshwa mu buryo bwihariye zitambutsa ubutumwa zahawe mbere (automated accounts & bots) zigize munsi ya 5% bya konti zose, hagendewe ku mibare y’igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.
Izo konti zitandukanye n’izikoreshwa n’abantu basanzwe bandika ibyo batekereza cyangwa basangira ubumenyi.
Twitter deal temporarily on hold pending details supporting calculation that spam/fake accounts do indeed represent less than 5% of usershttps://t.co/Y2t0QMuuyn
— Elon Musk (@elonmusk) May 13, 2022
Uru rubuga nkoranyambaga ruheruka gutangaza ko mu gihembwe cya mbere rwari rufite abarukoresha miliyoni 229.
Mu kwezi gushize nibwo Elon Musk yasinye amasezerano y’ibanze amwemerera gutangira urugendo rwo kugura Twitter, kuri miliyari $44.
Icyo gihe yatangaje ko mu bya mbere azakora, ari ugusiba "konti za baringa" kuri uru rubuga.
Gusa amasezerano ya nyuma yatinze gusinywa, bizamura impungenge zatumye igiciro cy’imigabane itangira kumanuka, kugera munsi ho miliyari 9$ ku giciro fatizo.
Nyuma y’icyo cyemezo gishya cya Musk, igiciro cy’imigabane ya Twitter ku isoko cyahise kigabanukaho hafi 20%.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!