Facebook yahagaritse gutambutsa amakuru y’imbuga zo muri Australie

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 18 Gashyantare 2021 saa 11:06
Yasuwe :
0 0

Urubuga rwa Facebook rwahagaritse ibitangazamakuru n’izindi mbuga zirwifashisha mu gusangiza Abanya-Australie amakuru, nyuma y’uko icyo gihugu gishyizeho itegeko ry’uko urwo rubuga na Google bizajya byishyura igihe binyujijweho amakuru.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare 2021, ni bwo konti z’ibitangazamakuru n’izindi mbuga zitanga amakuru muri Australie zifashishije Facebook zayihagaritsweho, ndetse n’abari hanze y’icyo gihugu ubu ntibabasha kubona amakuru yaho banyuze kuri urwo rubuga.

Uretse iz’abikorera, n’imbuga zinyuranye za guverinoma zikenera Facebook mu kwagura umuyoboro w’amakuru agenewe rubanda atambutswa, zahagaritswe kuri urwo rubuga rusurwa n’abaturage b’icyo gihugu barenga miliyoni 17 mu kwezi.

Abanya-Australie benshi binubiye bikomeye icyo cyemezo kuko urwo rubuga ari rwo bakuragaho amakuru menshi kandi yizewe abafasha kumenya uko Isi ihagaze, by’umwihariko muri ibi bihe by’icyorezo bakamenya amakuru yose ajyanye na cyo.

Guverinoma y’icyo gihugu nayo yagagaragaje ukutanyurwa n’icyemezo cya Facebook, ivuga ko ari “ukwigumura hagamijwe kugaragaza ko ifite ubushobozi buhanitse ku isoko, ndetse byagize ingaruka mbi kuri benshi.”

Icyakora icyo gihugu cyatangaje ko nubwo itegeko ryashyizweho mu buryo bwateguwe, kirashaka uko cyaganira na Facebook.

Mu mpera za Kanama 2020, ni bwo Australie yashyizeho itegeko rivuga ko Facebook na Google bizajya byishyurira amakuru yose azabinyuzwaho, kuko bituma habaho igihombo mu kwamamaza biturutse ku kuba abayikoresha iyo babonye ayo makuru badashishikarira gusura ibyo bitangazamakuru, bityo ayo bikura mu kwamamaza ntiyiyongere.

Facebook iryo tegeko yahise iryamaganira kure ivuga ko itazigera yishyura, ahubwo ko izahagarika ibyo bitangazamakuru byose kuyinyuzaho amakuru.

Ku rundi ruhande, Google yo yemeye kubahiriza iryo tegeko, ndetse ubu imaze gusinya amasezerano n’ibitangazamakuru bitatu byo muri icyo gihugu, agena uko izajya ibyishyura.

Amakuru avuga ko 81% by’ibikorwa byo kwamamaza mu buryo bw’ikoranabuhanga muri Australie, muri iyi minsi binyuzwa kuri Google na Facebook.

Facebook yahagaritse gutambutsa amakuru y’imbuga zo muri Australie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .