Facebook yashinjwe kuneka abakoresha Instagram inyuze kuri Camera za telefoni zabo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 18 Nzeri 2020 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

Facebook yashinjwe kuneka abantu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Instagram ikoresheje camera za telefoni zabo ariko mu buryo itaherewe uburenganzira.

Uru rubuga nkoranyambaga rushinjwa ko rwinjirira camera za telefoni za iPhone no mu gihe ba nyirazo batari kuzikoresha.

Ibi birego byatangiye kuvugwa muri Kamena uyu mwaka, gusa Facebook yarabihakanye ahubwo ivuga ko hari virus yarwanyaga yamenyeshaga (notification) abakoresha iPhone ko Instagram iri kwinjirira camera zabo.

Ikirego cyatanzwe mu Rukiko rw’i San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni icy’umuntu wo mu Mujyi wa New Jersey ukoresha Instagram wavuze ko Facebook yinjiye muri camera ya telefoni ye ku bushake.

Ikirego kivuga ko Facebook ikura amabanga muri telefoni z’abantu arimo nk’amabanga y’ingo zabo bityo ikayifashisha mu bushakashatsi. Facebook yanze kugira icyo ivuga kuri iki kirego.

Facebook yashinjwe kuneka abakoresha Instagram inyuze muri camera za iPhone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .