Ni ibintu bidasanzwe kandi biteye inkeke ku bakoresha porogaramu zitandukanye za Google nyuma y’aho kuwa Mbere Gmail n’izindi mbuga zayo nka Youtube, Google Classroom zivuyeho mu gihe cy’isaha.
Ahagana saa yine z’ijoro z’isaha ngengamasaha kuri uyu wa Kabiri nabwo Gmail yavuyeho, aho bamwe boherezaga ubutumwa bukabagarukira n’andi makosa.
Mu itangazo Google yashyize hanze yatangaje ko yamenye ibyo bibazo ariko ko babikemuye nubwo hakiri udukosa duke.
Google yatangaje ko barajwe ishinga no kuvugurura imikorere yabo ku buryo porogaramu zabo zikora neza kugira ngo zibere abazikoresha.
Ibibazo byakemutse neza ahagana saa yine zuzuye ku isaha ngengamasaha. Igenzura ryakozwe na Downdetector rivuga ko abagizweho ingaruka bagera ku 18 000.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!