Hatangijwe umushinga witezweho guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 30 Nzeri 2020 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Icyitegererezo mu Ikoranabuhanga (Rwanda Coding Academy) ku bufatanye n’Umuryango w’Ababiligi uharanira Iterambere ry’Uburezi mu Rwanda VVOB, byatangije umushinga witwa “SCRATCH2H 2050” ugamije guteza imbere ikoranabuhanga rijyanye no gukoresha porogaramu za mudasobwa.

Uyu mushinga watangijwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Nzeri 2020; ku ikubitiro watangirijwe mu bigo 45 by’amashuri yisumbuye byo mu Karere ka Kayonza. Ni umushinga uzamara imyaka ibiri uterwa inkunga na VVOB ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi mu Rwanda, REB.

Binyuze muri uyu mushinga abana bazajya biga gukora inkuru, guhanga udukino mu buryo bw’amashusho bifashishije porogaramu ya mudasobwa yitwa Scratch.

Ibi bizatuma abanyeshuri baguka mu bitekerezo, bige guhanga udushya ndetse banashobore kwihangira imirimo muri iki gihe cy’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Umuyobozi ushinzwe Imishinga muri Rwanda Coding Academy, Dr Niyigena Papias, yavuze ko uyu mushinga bawutangije mu rwego rwo gufasha abanyeshuri bakiri hasi kwagura ibitekerezo byabo ku bijyanye n’ikoranabuhanga.

Yasobanuye ko kuri ubu ibintu byose umuntu akoresha bisigaye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo umwana arimenyereye hakiri kare byazamufasha no kuribyaza umusaruro.

Yagize ati “Dushaka kugira ngo turimanure [ikoranabuhanga] kugira ngo ba bana bazagere mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye baziho ibintu bike kuri coding kugira ngo bitazabagora.”

Dr Niyigena yakomeje avuga ko abarimu bazahugurwa nabo bazagenda bahugura abandi basanze ku bigo ku buryo muri rusange abarimu bagera ku 4500 aribo bazahugurwa muri rusange.

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bavuga ko iyi porogaramu iziye igihe kuko izabafasha kujya babyaza umusaruro ikoranabuhanga bakiri ku ishuri.

Tesi Deborah wiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Cyinzovu ruherereye mu Murenge wa Kabarondo yavuze ko iyi porogaramu bayitezeho kubafasha mu kubakundisha ikoranabuhanga no kuribyaza amafaranga nubwo baba bakiri mu ishuri.

Tumukunde Faith wiga mu Ishuri ryisumbuye rya New Life Kayonza we yagize ati “Bizadufasha mu kumenya kwihangira imirimo no guhanga udushya, mbere byadusabaga kujya kwigira mu kigo cyashyizweho ariko ubu ni ibya buri muntu wese w’umuneyshuri hano Kayonza.”

Umwarimu wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Cyinzovu, Nshizirungu Béatrice, yagize ati “Ubundi hari ikibazo cyuko abana babona ko kwiga siyanyi n’ikoranabuhanga ari ibintu umuntu arangiza kwiga ntabone akazi ariko hamwe n’iyi porogaramu umuntu ashobora kwihangira umurimo we ku giti cye, abana bizabafasha gukunda kwiga ikoranabuhanga cyane.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Kayonza, Bisangwa Emmanuel, we yavuze ko mu mashuri 45 yatoranyijwe kugira ngo akorerwemo uyu mushinga ngo bashingiye ku mashuri ariho siyansi n’ikoranabuhanga mu rwego rwo gufasha abo banyeshuri bakiri mu byiciro byo hasi.

Yavuze ko guhera mu mashuri abanza iri koranabuhanga rizigishwa abana kugeza mu mashuri yisumbuye bakaba biteze ko nibura nyuma y’imyaka ibiri uyu mushinga uzatangira gutanga umusaruro mu bana.

Mu myaka ibiri uyu mushinga uzamara mu Karere ka Kayonza abana basaga 1300 bo mu mashuri yisumbuye bazaba bamaze kumenya gukoresha iyi porogaramu nshya ya mudasobwa binyuze mu matsinda y’ikoranabuhanga azashyirwaho. Biteganyijwe ko kandi abanyeshuri basaga 15 000 bazaba barize iby’iyi porogaramu binyuze mu masomo y’ikoranabuhanga, siyansi n’imibare.

Umuyobozi ushinzwe imishinga muri Rwanda Coding Academy, Dr Niyigena Papias, avuga ko uyu mushinga wagiyeho hagamijwe kwagura ibitekerezo by'abana ku bijyanye n'ikoranabuhanga
Umwarimu wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Cyinzovu, Nshizirungu Béatrice
Abana bagiye kujya bigishwa porogaramu z'ikoranabuhanga zatuma babasha kwihangira imirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .