00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu icumi bidasanzwe ku gutunga no kugurutsa Drones mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 26 Ukuboza 2021 saa 07:21
Yasuwe :

Aho ibihe bigeze, wihaye kurwana n’iterambere wamera nka ‘wa wundi urwana n’igikuta yibwira ko agamije kukibabaza, akahababarira’. Kuri ubu indege zitagira abapilote mu bihugu byinshi zabaye ubuzima, guhagarika ibikorwa byazo iminota mike, bivuze gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

Imyaka itanu irashize zitangiye gukoreshwa mu Rwanda mu bijyanye n’ubuzima, aho az’ikigo Zipline zifashishwa mu kugeza amaraso n’imiti kwa muganga mu bice bya kure aho byagoranaga kubigeza hifashishijwe imodoka.

Nubwo ariho byagiye bimenyekana cyane, Drones mu Rwanda zifashishwa mu bindi bikorwa by’iterambere birimo ubuhinzi nko gutera imiti yica udukoko, kugenzura iby’imihindagurikire y’ikirere, mu ifatwa ry’amashusho n’amafoto n’ibindi.

Ibihugu nka Australia bigaragaza ko mu myaka 20 iri imbere, ikoreshwa rya Drones rizinjiriza igihugu miliyari 14.5 z’amadolari ari nako bitanga akazi ku bihumbi by’abakozi buri mwaka. Ni mu gihe u Bwongereza bwo bwiteze ko mu 2030, ikoreshwa rya Drones rizaba rimaze kongera miliyari 42 z’amapawundi ku bukungu bwabwo.

Niho n’u Rwanda rugana. Duhere ku bintu byoroshye nk’amashusho y’indirimbo ubona muri iki gihe, aho zisigaye zifashishwa cyane.

Umwe mu bakora ibijyanye n’amashusho twavuganye, yavuze ko nibura ibihumbi 300 Frw ku munsi ariyo mafaranga make ngo umuntu yemerewe gutizwa Drone imwe ku munsi, ayijyanye mu bikorwa bye byo gufotora.

Zipline iherutse gutangaza ko iri mu myiteguro y’uburyo Drones zayo zatangira kujya zigeza imiti mu ngo z’abafite indwara karande nka diabetes n’izindi. Kuhageza iyo miti, birumvikana ko bitazakorwa ku buntu, ni ubundi buryo bwo guhanga imirimo no koroshya serivisi.

Nubwo Drones zikomeje gukoreshwa ubutitsa mu Rwanda, ntabwo bikorwa ukubonetse kose, hari amabwiriza ndetse arimo n’akakaye.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indege za gisivile (RCAA) nicyo gishinzwe igenzura, iyandikwa n’ikurikirana ry’imikorere n’imikoreshereze ya Drones mu Rwanda.

Nta Munyamahanga wemerewe kwiyandikishaho Drones

Mu mabwiriza ya RCAA nkuko bigaragara ku rubuga rwayo, nta drone n’imwe igomba kuba ku butaka bw’u Rwanda itandikishijwe. Kuyandikisha bivuze kumenya nyirayo, ubwoko bwayo, ibyo ikora n’ibindi.

Bimwe mu by’ingenzi uyandikisha agomba kuba afite ni uko agomba kuba ari Umunyarwanda cyangwa ufite icyemezo cyo kuhatura (Permanent resident) afite imyaka 18 gusubiza hejuru.

Nta munyamahanga wemerewe kwandikwaho Drones mu Rwanda icyakora ashobora kwifashisha umwenegihugu.

Guverinoma y’u Rwanda cyangwa kimwe mu bigo byayo nabyo byemerewe kwandikwaho Drones. Icyangombwa cyo gutunga Drones kiboneka mu byumweru bine uhereye igihe cyasabiwe. Kukibona bisaba kwishyura ibihumbi 110 Frw.

Ubwoko bwa Drones bwemewe

RCAA igaragaza ko kugeza ubu ubwoko bwa drones zemerewe gukoreshwa mu Rwanda ari izifata amashusho, izikoreshwa mu buhinzi, izifashishwa mu butabazi cyangwa gutwara ibintu byihutirwa, izikoreshwa mu bushakashatsi, izikoreshwa mu burezi, n’izikoreshwa mu kwinezeza.

Kwandikisha sosiyete ya Drones no kuyigurutsa birishyurirwa

Mu gihe umuntu amaze kwandikisha Drone ye ntabwo bisobanuye ko ahita ajya kuyigurutsa aho ashaka. Kwemererwa kugurutsa Drones mu gikorwa runaka nabyo byakirwa uburenganzira ndetse bikishyurwa hagati y’amadolari atanu na 70 bitewe n’ubwoko bw’ikigiye gukorwa.

Ugurutsa Drones nawe si ubonetse wese kuko agomba kuba yarabyize kandi abifitiye uruhushya rutangwa nyuma yo kwishyura amadolari 50.

Mu gihe umuntu yaguze Drones zo kwifashisha nka sosiyete y’ubucuruzi, abyakira icyangombwa yishyura amadolari 500. Icyo cyangombwa kimara amezi 12.

Kubw’umutekano, ushobora gusabwa izindi mpushya

Uretse uruhushya rutangwa na RCAA, umuntu ukoresha Drones ashobora gusabwa izindi mpushya zitangwa n’izindi nzego bitewe n’impamvu runaka.

Mu nzego zindi zishobora kubyinjiramo harimo Polisi y’Igihugu n’Ingabo z’Igihugu (RDF) by’umwihariko mu gihe ari indege zifata amafoto cyangwa zigiye kugurutswa mu duce twihariye tutemewemo ko hagurutswa indege.

Urwego rushinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) narwo rushobora gutanga uburenganzira kugira ngo Drones itaza guteza ikibazo cy’ihuzanzira n’ibindi bikoresho bikoresha amajwi cyangwa amashusho (radio frequencies).

Drone ntigomba kurenga metero ijana iguruka

Mu mabwiriza, nta wemerewe kugurutsa Drone ngo igendere hejuru ya metero ijana uvuye ku butaka. Nta weremerewe kandi gutwara drone ngo irenge metero 300 uvuye aho aherereye, kimwe n’uko nta drone yemerewe kuguruka ipima ibilo birenze 25 .

Nta Drone igenda nijoro

Bitandukanye n’izindi ndege zisanzwe, ntabwo Drone yemerewe kuguruka mu masaha y’ijoro mu kirere cy’u Rwanda kubera impamvu z’umutekano waba uwayo, uw’abaturage n’uw’igihugu muri rusange.

Nta Drone kandi yemerewe kugenda ku muvuduko w’ibirometero birenze 100 ku isaha cyangwa ngo iguruke ahantu hari urujya n’uruza rw’abantu, ibinyabiziga, inyamaswa, inzu n’ibindi bitari muri gahunda y’ibyo Drone iri gukora.

Ubwishingizi bwa miliyari

Nta Drone yemerewe kuguruka mu kirere cy’u Rwanda idafite ubwishingizi. Umuntu wese utwara akadege katagira umupilote asabwa gutanga ubwishingizi butari munsi ya miliyoni imwe y’amadolari yo kwirengera ingaruka zishobora guterwa n’imikorere y’iyi ndege.

Drone iguye iwawe, hamagara Polisi

Nk’izindi ndege zose, Drone ishobora kugira impanuka. Bijya bibaho ko yagwa mu rugo rw’umuntu cyangwa mu murima we mu gihe igize impanuka dore ko iba igendera hafi cyane.

RCAA itanga inama ko ubonye Drone ikoze impanuka ari ngombwa guhamagara kuri sitasiyo ya Polisi iri hafi.

Hari uduce Drones zitemewe kugurukamo

Uretse ku kibuga cy’indege bibujijwe, RCAA igaragaza ko Drone hari utundi duce itemerewe kugurukamo bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’umutekano.

Inyandiko ya RCAA yise ‘Aeronautical information publication’ yo mu Ukuboza 2020, hagaragaramo ahantu habujijwe cyangwa ho kwitondera mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere.

Aho harimo ahakorerwa imyitozo ya gisirikare, ahandi hantu hateye nabi cyangwa hashyira abantu mu byago, ahantu hagoye kuhagurutsa indege, mu nzi z’izindi ndege, ahari ibikorwa bya siporo cyangwa byo kwishimisha, ahantu hari inyoni cyangwa izindi nyamaswa.

Amande ya miliyoni 20 Frw

Gukoresha drone binyuranyije n’amabwiriza birahanirwa. Urugero nk’ufashwe ayikoresha itandikishije, acibwa miliyoni 20 Frw, ndetse akaba yagezwa mu nkiko ku bindi byaha yaba yakoze.

Mu nama yabereye i Kigali muri Nzeri uyu mwaka, igamije kureba aho isi igana mu bijyanye n’ikoreshwa rya drones, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko kugenzura imikoreshereze ya Drones bigomba cyane mu kuzirikana umutekano w’abaturage.

Yagize ati “Biterwa no gushaka kurinda umutekano w’isanzure cyangwa w’abantu. Utwo tudege tuba tugenda hejuru y’abantu uba unatureba ahantu tugurukira ariyo mpamvu hagiye hagaragara ko huzuzwa ibyangombwa byinshi cyane kugira ngo tuzagabanye ko habaho impanuka no kuba twahungabanya umutekano w’abaturage.”

Ubwo Covid-19 yari ikajije umurego, Polisi y'u Rwanda yifashishije Drones mu gutanga ubutumwa bwo kuyirinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .